• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Gatsibo: Umukecuru arakekwaho gukuriramo umwana we inda, uruhinja akarujugunya mu bwiherero

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 18, 2026
in Amakuru
442 14
0
Gatsibo: Abanyerondo batatu barakekwaho kwica umuntu
631
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’ imyaka 57, utuye mu Murenge wa Kabarore, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko ashobora kuba yarataye mu bwiherero uruhinja rwabyawe n’umukobwa we.

Amakuru ava mu baturage yemeza ko uyu mukobwa yaratwite inda y’amezi arindwi.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Abatuye mu Mudugudu wa Nyabikiri, Akagari ka Nyabikiri, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko umukecuru Ntahompagaze Laurence, yajugunye mu bwiherero uruhinja rwari rwabyawe n’umwana we, mu gihe amakuru uwo mukecuru we yatanze, yavugaga ko uwo mwana we yakuyemo inda, urwo uruhinja akarujugunya mu bwiherero.

Bemeza ko uyu mukecuru, ashobora kuba yarajugunye mu bwiherero uruhinja ruzima nyuma y’umukobwa we Murisa ufite imyaka 19 yari amaze kurubyara rufite amezi arindwi.

Umwe baturanyi ba Ntahompagaze yagize “Nageze hano ku cyumweru barambwira ngo Murisa yabyaye, ariko ko uwo yabyaye bamutaye mu bwiherero, mpageze nsanga mutekano arahari n’uw’ isibo bahari akababwira ngo yabyaye ikintu cyaboze, ariko ntagaragaze icyo kibore kiri nta n’ umuturanyi yabyeretse, byose yarabyihereranye. Icyifuzo nuko uriya Mukecuru ubutabera bugomba kumukurikirana.”

Undi muturage nawe yagize ati”Inda y’amezi atandatu, turabizi ko umwana abaho, arindwi yo rwose umwana abaho, na hano harimo abagiye babyara none se yabaye ikintu gute? Icyo kintu nacyo bagomba kukerekana tukamenya ahantu kiri. Kuko amezi arindwi umwana aba afite igitsina ntabwo watubwira ngo ni ikintu! Ni umuntu. Yavugaga ngo cyari ikintu kimeze nk’ umutereri ngo kinuka.”

Nyuma y’uko abaturage n’ubuyobozi bagaragaje impungenge z’ uko uruhinja rw’amezi 7 rwabyawe na Murisa rwajugunywe na nyina mu bwiherero, Ntahompagaze Laurence yasabwe kugaragaza ubwo bwiherero yamutayemo ndetse ubwo bwiherero burasenywa ariko umurambo w’urwo ruhinja ntiwabonekamo. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwanahise rumufata arafungwa, mu igihe iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude yemeje ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Amakuru twarayamenye, mu kagari ka Nyarukiri, mu Mudugudu wa Nyarukiri, umubyeyi witwa Ntahompagaze Laurence w’ imyaka 57, bivugwa ko umukobwa we witwa Murisa w’ imyaka 19,yakuyemo inda ajya kwa muganga, asigira inda yakuyemo nyina. Nyina atubwira ko yayijugunye mu bwiherero, niho twatabaje inzego ziza gushakamo iyo nda yavuyemo,ariko dushingiye ku makuru yaduhaye byagaragaye ko ntawurimo.”

Yakomeje agira ati “Ubu turacyakomeje kumubaza kugirango atibwire aho yayishyize, kuba umwana yabyaye umwana upfuye , ntabwo bivuze kujya kujugunya mu bwiherero, yashyingurwa niba nta ruhare yaba yabigizemo.”

Previous Post

Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kubana n’umwana nk’umugabo n’umugore

Next Post

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yagiye kurega umukobwa yahaye amafaranga ngo baryamane akayarira ubuntu

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kubana n’umwana nk’umugabo n’umugore

Nyanza: Umusore w'imyaka 20 yagiye kurega umukobwa yahaye amafaranga ngo baryamane akayarira ubuntu

Please login to join discussion

Recommended

Uko umugore wa Akon yatse gatanya yiteguye gukura agatubutse mu mitungo agatungurwa no gusanga yose yanditse kuri Nyina w’umugabo

Uko umugore wa Akon yatse gatanya yiteguye gukura agatubutse mu mitungo agatungurwa no gusanga yose yanditse kuri Nyina w’umugabo

October 13, 2025
Ese waruziko ibyo utangaza ku mbuga nkoranyambaga bishobora kukubuza kubona ‘visa’ ijya muri Amerika?

Ese waruziko ibyo utangaza ku mbuga nkoranyambaga bishobora kukubuza kubona ‘visa’ ijya muri Amerika?

December 13, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In