• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 3, 2026
in Amakuru
500 38
0
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka
744
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasobanuye ko intambara yo muri Iran izagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, haba mu byo bwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, kandi ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kwiyongera.

Yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kwitegura ko hazabaho impinduka ariko ko badakwiye gukangarana.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Ati “Tugomba kwitegura ariko tudakangaranye.”

Yakomeje ati “Kiriya kibazo kiri kugira ingaruka mu bubahirane Mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi, bikaba byaramaze kugira ingaruka zigaragara ku biciro, ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.”

Yasobanuye ko ku Rwanda iyi ntambara iri kugira ingaruka ku Rwanda ku buryo bubiri, burimo kugira ingaruka ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga aho zimwe mu nzira zamaze gufungwa zirimo nk’ibyoherezwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uburyo bwa kabiri ni ubujyanye n’ibyo rutumiza mu mahanga, aho ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga bityo no mu Rwanda bitazabura kuzamuka.

Ati “Izo ni ingaruka turi kubona zishobora kuzaba ku bukungu bw’igihugu cyacu. Biteganyijwe ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange, aho biteganyijwe ko bizava kuri 3,3% bikamanuka bikagera kuri 2,7%. Bizagira ingaruka kandi ku bwiyongere bw’ibiciro ku isoko mu Rwanda, bisobanuye ko bizagira ingaruka hafi kuri buri Munyarwanda wese. Tugomba kwitegura rero ariko tudakangaranye.”

Yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kubyitwaramo neza, abasaba kumva ko ubufatanye ari bwo bukenewe.

Ati “Ubudahangarwa bw’ubukungu bwacu bushingiye ku bufatanye bwacu twese, tukaba dusaba Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli dufite harimo no kuba ingendo zimwe zitari ngombwa twazihagarika cyangwa tukaba twatangira kwitabira kugenda mu mabisi.”

Yasabye abacuruzi kutazamura ibiciro ku buryo budafite ishingiro, abaturage na bo basabwa kwibanda ku kugura ibikorerwa mu gihugu imbere.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasobanuye ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda kigiye kuzamuka kubera ingaruka y’intambara yo muri Iran.

Ati “Yego, ibiciro biraza kuzamuka, atari ukubera ko twashatse kubizamura gusa, ahubwo kubera ko ariko isoko ririmo kubyerekana…ibiciro biraza kwiyongera kugira ngo dushobore kubona uburyo bwo kurangura.”

Yasobanuye ko mu minsi ishize intambara itangiye, aho kuri ubu imaze kuba 34, nta cyo u Rwanda rwahinduye ku biciro kandi mbere y’uko itangira akagunguru ka lisansi kaguraga amadorali 70$ ariko kuri ubu kageze ku 111$.

Yasobanuye ko ibiciro bikomeje mu gihe iby’ibikomoka kuri peteroli biramutse bitazamutse, abacuruzi bo mu Rwanda batazashobora kujya kurangura.

Ati “Abacuruzi bacu dukomeje kubaha ku giciro cy’uyu munsi, bashobora kudashobora kurangura, ari yo mpamvu twagerageje uko dushoboye kugira ngo tubashe kubabonera n’amafaranga ngo babashe kurangura. Igiciro kiri ku isoko uyu munsi ntabwo kitwemerera gukomeza gucuruza ku giciro dufite uyu munsi.”

“Mwibaze bikomeje kubaho, hashira amezi abiri cyangwa atatu ugasanga ntabwo tukiri ku isoko kubera ko abacuruzi bacu bataranguye?”

Yerekanye ko nubwo bimwe mu bihugu biri guhura n’ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri peteroli, u Rwanda rufite ububiko buhagije bwarufasha nibura mu gihe cy’amezi atandatu.

Yashimangiye ko kuzamura ibiciro bigamije gufasha abacuruzi kubasha kurangura kugira ngo hirindwe ko mu gihe intambara yakomeza igihugu cyahura n’ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo kubona ibikomoka kuri peteroli bihagije.

Ku wa 4 Werurwe 2026, ni bwo u Rwanda rwashyizeho ibiciro bishya ku bikomoka kuri peteroli aho Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko litiro ya lisansi yagumye kuri 1.989 Frw mu gihe iya mazutu yageze kuri 1.948 Frw.

Previous Post

Amerika: Perezida yirukanye Minisitiri w’Ubutabera

Next Post

RURA yatangaje biciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira gukurikizwa mu gitondo saa kumi n’ebyiri

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka

RURA yatangaje biciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira gukurikizwa mu gitondo saa kumi n'ebyiri

Please login to join discussion

Recommended

Rusizi: Umugabo yishe umugore amuziza amafaranga 5,000 Frw

Rusizi: Umugabo yishe umugore amuziza amafaranga 5,000 Frw

September 6, 2025
Stade Amahoro yafunzwe

Stade Amahoro yafunzwe

February 25, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In