Gahunda yihariye yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Igihe:
• Ku wa 23 na 24 Ukuboza 2025
• Ku wa 30 na 31 Ukuboza 2025
Muri iyo minsi ine, abagenzi bazategera imodoka aha hakurikira:
Abajya mu majyepfo
Kamonyi,Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro, Nyaruguru na Nyamagabe)
Bose bazategera i Nyamirambo kuri sitade ya Pelè.
Abajya iburasirazuba
Rwamagana, Kayonza, Gatsibo,
Nyagatare, Ngoma na Kirehe.
Aba bose bazategera muri Gare ya Kabuga.
Abajya mu majyaruguru.
Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu
Aba bose bazategera muri Gare ya Nyabugogo.
Abajya mu Bugezera bo bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro
ICYITONDERWA: Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.
Iminsi mikuru myiza isoza umwaka, n’Umwaka mushya muhire.














