ITANGAZO RYO KWIYANDIKISHA KUZAKORA IBIZAMINI BYA LETA UMWAKA W’AMASHURI WA 2025/2026
Ikigo cy’igihugu gishinzwge Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abanyeshuri, abayobozi b’amashuri, ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu burezi ko kwiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026, bizatangira kuva tariki ya 25/02/2026, bikazarangira ku ya 27/03/2026.
Amabwiriza ajyanye no kwiyandikisha, ndetse n’urutonde rw’amashuri abakandida bashobora guhitamo murarusanga ku rubuga rwa NESA ari rwo:
www.nesa.gov.rw/announcements














