• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Karongi: Abagabo babiri bateye igisongo mu mutima umujura waruje kubiba ibirayi bahita batoroka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 23, 2025
in Amakuru
475 25
0
Karongi: Abagabo babiri bishe umusore wabishyuzaga ibiceri 400 Frw
692
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Hategekimana Damascène na Sebera Adrien bo mu Karere ka Rutsiro barashakishwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Karongi, nyuma yo kwica Niyibizi Pacifique w’imyaka 25 wabibiraga ibirayi mu murima, bamuteye igisongo akagwa mu ishyamba aho umurambo we wasanzwe.

Icyaha bakekwaho, cyakorewe mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Bivugwa ko uwo mugabo wari umaze iminsi ashwanye n’umugore we, umugore yarahukanye, amakuru avuga ko yagiye kwiba ibirayi nijoro mu murima w’umwe muri aba babuze, barinze imirima yabo yegeranye, umwe amutera igisongo cy’igiti mu mutima.

Ati: “Yagiye arwana na cyo agwa mu ishyamba riri hafi y’iyo mirima, bukeye batangira kwigamba ko baraye bateye igisongo mu mutima umujura wari waje kubiba ibirayi, baramushegesha arabacika ariko amaherezo ari bumenyekane. Ntibari bazi ko icyo gisongo cyamutsinze mu ishyamba.”

Avuga ko hashize nk’iminsi 2 umuntu yarabuze na nyina yaragiye kuri RIB gutanga ikirego ko yabuze umuhungu we nyuma y’ishwana rye n’umugore we wahukanye, ni bwo umukobwa w’imyaka 21 witwa Uwizeyinama Claudine yagiye gushaka ubwatsi bw’inka muri iryo shyamba abona uwo murambo.

Umwe mu baturage yagize ati: “Yageze muri iryo shyamba ryo ku Gatare abonamo umuntu wapfuye ariryamyemo, agaruka avuza induru ahuruza, abaturanyi batabaye basanga ni umurambo w’uwo Niyibizi Pacifique wabaga mu Mudugudu wa Kagombyi, Akagari ka Mucyimba, kuko bari bamuzi, bitegereje basanga koko yaratewe igisongo mu mutima, umurambo waratangiye kwangirika, bahamagaza RIB.”

Ihageze ikora isuzuma ryayo itegeka ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma rya Muganga.

Mugenzi we na we ufite umurima w’ibirayi hafi aho ariko we utari wagiye kubirinda iryo joro, avuga ko bagenzi be hari uburyo bagombaga gufata uyu mujura batamwambuye ubuzima.

Ati: “Bashakishijwe barabura bashobora kuba bamenye ko byamenyekanye bagacika. Nubwo abajura b’ibirayi baturembeje, hari uburyo bagombaga kumufata batamuteye igisongo mu mutima nubwo hari igihe n’abajura baturwanya umuntu akaba yagira ubwoba ko bamutanze bamwica.”

Yongeyeho ati: “Ariko kuba bari 2, ari umwe, banamubonye kare bakamureka agakura, bagombaga kumwubikira, bakamufata mpiri batamwishe ngo bagibweho n’ingaruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Ngendahimana Jean Damascène, avuga ko bari gukorana n’abo mu Murenge wa Mukura muri Rutsiro ngo abo bakekwaho kwica uyu mugabo bashakishwe,bafatwe babiryozwe.

Ati: “Umurambo we wasanzwe umaze iminsi mu ishyamba waranatangiye kwangirika, bigaragara ko yari amaze iminsi yarabuze. Na nyina yari yagiye kuri RIB gutanga ikirego avuga ko yabuze umuntu.’’

Yongeyeho ati: “Iperereza rirakomeje ngo ukuri nyako ku rupfu rwe kumenyekane, ariko n’abo bakekwa ko bamutereye igisongo mu birayi nijoro abyiba, kuko ari abo mu murenge wa Mukura duhana imbibi, turakorana n’inzego zaho, bashakishwe, bafatwe, bashykirizwe ubutabera.’’

Yasabye abagifite ingeso y’ubujura kuyireka, bagakora ibibateza imbere baruhiye aho gutegereza kwiba ibyaruhiwe n’abandi.

Yanasabye abarinda imyaka yabo nijoro ko batajya bahutiraho igihe bikanze uje kubiba ngo babe bakwambura ubuzima uwo bagombaga gufata, kuko kumwambura ubuzima bibagiraho ingaruka.

Previous Post

Karongi: Umugabo w’imyaka 51 yigabije ishyanba rya Leta aribazamo imbaho

Next Post

Ntibisanzwe: Umwana w’imyaka 13 yihishe mu mapine y’indege ava muri Afghanistan agera mu Buhinde ntawuramubona

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Ntibisanzwe: Umwana w’imyaka 13 yihishe mu mapine y’indege ava muri Afghanistan agera mu Buhinde ntawuramubona

Ntibisanzwe: Umwana w'imyaka 13 yihishe mu mapine y'indege ava muri Afghanistan agera mu Buhinde ntawuramubona

Please login to join discussion

Recommended

Umwe yarumye undi izuru aranamugonga: Ibya Yampano n’umugore we byafashe indi ntera

Umwe yarumye undi izuru aranamugonga: Ibya Yampano n’umugore we byafashe indi ntera

May 17, 2026
Nyaruguru: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro -Amafoto

Nyaruguru: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro -Amafoto

September 7, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In