Abaturage bo muri kenya Kenya bo mu bice bimwe na bimwe batangiye guhura n’ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri peteroli nyuma y’uko sitasiyo zimwe zatangiye kugabanya ingano zitanga.
Intambara Iran ihanganyemo na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje guteza ikibazo muri bihugu bitandukanye ku Isi birimo na Kenya kubera ko bamwe mu binjiza ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu bagaragaza ko yabashiranye ndetse ko hatagize igikorwa ngo iyatumijwe ihagerere igihe iki kibazo gishobora gukomera cyane.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacuruza ibikomoka kuri peteroli muri Kenya, Martin Chomba, yabwiye Bloomberg ko ibice by’ibyaro biri guhura n’ingaruka zikomeye z’ubuke bw’ibikomoka kuri peteroli.
Yagaragaje ko hari sitasiyo nyinshi zo mu bice by’icyaro byo muri Kenya zamaze gufunga kubera kubura ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Ibigo bikomeye byinjiza lisansi muri Kenya biri kugabanya ingano y’ibyinjizwa ndetse bamwe mu bayicuruza mu bice by’icyaro bari guhura n’imbogamizi z’uko yabashiranye.”
Igabanyuka ry’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya biteganyijwe ko bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu cyane cyane mu nzego z’ubwikorezi, ubucuruzi n’ibiciro by’ibiribwa bikazamuka cyane.
Inzobere mu bukungu zigaragaza ko haramutse habayeho ikibazo cy’uko ubwato butwaye ibikomoka kuri peteroli bukererwaho gato kubera intambara yo muri Iran bishobora gutuma Kenya yinjira mu bihe bidasanzwe.














