Umukobwa witwa Umutoniwase Diane w’imyaka 28 yiciwe mu kabari ke gaherereye mu mudugugu wa Cyugamo mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka,Akarere ka Kicukiro akaswe ijosi n’umusore bikekwa ko bakundanaga.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yishwe ahagana saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugishyingo 2025, bikozwe n’umukunzi we witwa Ruberintwari Nerson w’imyaka 34 afatanyije na mucoma wakoreraga nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Mukeshimana Odette, yemeje ko mucoma bakundaga kwita Kabwa, we yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati ” Uyu Kabwa ariwe mucoma wa Ruberintwari Nerson bafatikanije kwica Umutoniwase Diane kubera ko Diane yari afite akabari hanyuma uyu Ruberintwari Nerson akaba ari we wari ufite icyocyezo wasavingaga abaje kunywa kwa Dianne akaba yari n’inshuti ya Dianne.”
Yakomeje ashimangira ko umuhungu wari uje kugura inzoga saa yine z’ijoro muri ako kabari ariwe wabonye umuvu w’amaraso ahita avuza induru atabaza ndetse bahamagaye nimero ya mucoma n’uwo muhungu bivugwa ko yakundanaga na nyakwigendera n’undi mukozi we ntizacamo.
Yongeyeho ko uyu mucoma yamaze gufatwa ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Masaka ndetse igikorwa cyo gushakisha abandi bafatanyije muri ubwo bwicanyi gikomeje.















