• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Umushoferi warutwaye Bisi irimo abantu 17 yasinziriye agonga igiti

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 10, 2025
in Amakuru
504 5
0
Nyamasheke: Umushoferi warutwaye Bisi irimo abantu 17 yasinziriye agonga igiti
705
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka ya Bisi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yavaga mu Mujyi wa Kigali yarenze umuhanda igonga igiti igeze mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, abagenzi bakeka ko shoferi yari yasinziriye kuko yigeze kubabwira ko bamurekaakaruhukaho gato ariko bakanga.

Iyo mpanuka y’iyo modoka yari itwaye abagenzi 17 mu by’amahirwe nta muntu yahitanye ariko hakomeretse abantu batatu bari imbere ahp shoferi yagongesheje.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Umwe mu bagenzi 14 batagize icyo baba bari bayirimo yagize ati: “Ashobora kuba yari ananiwe cyane kuko yigeze no kutubwira tukiri kure ko yumva afite ibitotsi twamureka agahagarara akaruhuka gato, abagenzi baranga, baravuga ngo nabihutane batahe. Yageze ku Rwesero tubona imodoma itaye umuhanda ayikubita ku giti ni cyo cyayigaruye, irangirika.”

Yakomeje auga ko mu bagenzi batatu bakomeretse harimo uwavugaga ko ababara cyane akaguru k’iburyo, hakaba n’uwakomeretse amaguru yombi n’uwavugaga ko ababara akaguru k’ibumoso n’umutwe.

Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke, abatagize icyo baba bohererezwa indi modoka yabakomezanyije urugendo.

Undi mugenzi bari kumwe yagize ati: “Bidusigiye isomo ry’uko niba umushoferi avuga ko yumva ananiwe agasaba abagenzi kuruhuka bajya bamuha uwo mwanya kuko n’ubundi kumushyiraho igitutu ngo natwihutishe ntacyo byatumariye ahubwo byari bigiye gutuma tuhasiga ubuzima. N’igihe yari kumara aruhuka akadutwara neza cyashiriye aho dutegereje indi iza kudutwara.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yemeje ko uwo mushoferi witwa Murindahabi Jean yageze ahitwa ku rwesero akayobora nabi ikinyabiziga bigatuma arenga umuhanda.

Ati: “Mu bagenzi yari atwaye, batatu ni bo bagize udukomere duto kuko bagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke bahita bataha.”

Yavuze ko imiyoborere mibi y’ikinyabiziga ari yo yatumye arenga umuhanda akagonga igiti, asaba abashoferi gutwara bazirikana ko ubuzima bw’abo batwaye buri ku mitwe yabo, bakajya bategura ingendo zabo neza.

Previous Post

Nyamasheke: Umwana yatemye Se umuziza ko yamwimye umunani

Next Post

U Bufaransa: Mu misigiti 9 y’aba-Islam hasanzwemo ibihanga by’ingurube

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
U Bufaransa: Mu misigiti 9 y’aba-Islam hasanzwemo ibihanga by’ingurube

U Bufaransa: Mu misigiti 9 y'aba-Islam hasanzwemo ibihanga by'ingurube

Please login to join discussion

Recommended

Umuzamu wa Rayon Sports yakoze impanuka

Umuzamu wa Rayon Sports yakoze impanuka

September 21, 2025
Ngoma: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri

Ngoma: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri

December 17, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In