• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

RIB yataye muri yombi abantu bibaga ibiryo n’ibitabo by’abanyeshuri mu turere dutandukanye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 6, 2025
in Amakuru
477 31
0
RIB yataye muri yombi abantu bibaga ibiryo n’ibitabo by’abanyeshuri mu turere dutandukanye
703
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandukanye bakurikiranweho ubujura bw’ibitabo bitangwa mu mashuri n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse n’ibiribwa bigenewe abanyeshuri.

RIB yavuze ko bamwe mu bamaze gufatwa ku bujura bw’ibitabo ari Rukundo Jean de Dieu na Nizeyimana Isidore bahoze ari abarimu, Rukeribuga Faustin ufite iduka ricuruza ibitabo, Byukusenge Claude wari umuzamu ku kigo cy’amashuri cya Rusheshe mu Murenge wa Masaka na Muhire Claude wabafashaga kubika ibyibwe.

You might also like

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Yasobanuye ko perereza ry’ibanze rigaragaza ko Rukundo Jean de Dieu ari nawe wateguraga umugambi w’uko biri bwibwe, yavuganaga n’abashinzwe amasomero ku bigo by’amashuri cyangwa akavugana n’abazamu baho bakamwemerera kwinjira, aho yakoreshaga imfunguzo gufungura ahabikwa ibyo bitabo.

RIB iti “Rukundo nyuma yapakiraga ibitabo kuri moto ye akajya kubibitsa kwa Muhire Jean Claude nyuma akazabijyana kubigurisha kwa Rukeribuga Faustin ufite iduka rigurisha ibitabo. Ibyafatiwe muri iri duka nibyo ku bigo icyenda byo mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyagatare, Gicumbi na Kicukiro. Mu bitabo 3,515 byafatiwe muri iri duka 120 muri byo byabaga bifite kashe z’ibi bigo.”

Ikomeza igira iti “Rukeribuga yabigurishaga ababyeyi bafite abanyeshuri ariko hari n’ibigo by’amashuri byari byamaze kumvikana nawe kubagurisha ibitabo. Ibigo bitandukanye byamenyaga ko byibwe bitewe n’iperereza RIB irimo ikora kuri ubu bujura, bigaragara ko hari icyuho mu buryo bicungirwa mu masomero.”

Mu Karere ka Kicukiro ibitabo bimaze kumenyekana ko byibwe ni 3,274, aho ku kigo cya GS Gako hibwe ibitabo 262, GS Rusheshe 149, EP Cyankongi 149, GS Rusheshe 2,714 mu Murenge wa Masaka.

Ku bijyanye n’ubujura bw’iyindi mutungo y’amashuri, mu myaka itatu ishize (2023-2025) Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko rwakoze iperereza ku madosiye 149 arimo abakekwa 297 ku ikoreshwa nabi ry’umutungo mu bigo by’amashuri.

Iti “Ubusesenguzi kuri aya madosiye bwerekana ko hanyerezwaga ibikoresho bitandukanye harimo ibya laboratoire, ibiribwa, za mudasobwa n’amafaranga y’ikigo byose hamwe bifite agaciro ka 190,702,229frw.”

Ubu bujura bugira ingaruka mbi ku mibereho y’abanyeshuri, ireme ry’uburezi ndetse bunateza n’igihombo ku gihugu.

RIB yasabye abantu gukomeza gutanga amakuru kuri ubu bujura, inibutsa kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri kudateshuka ku nshingano zabo no gushiraho ingamba zihamye zo gukurikirana imikoreshereze ndetse n’umutekano w’ibikoresho byose bahabwa.

Previous Post

Musanze: Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we

Next Post

Musanze: Umwana w’imyaka 9 yafashwe ku ngufu ashukishijwe umugati

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Musanze: Umusore bamuriganyije amafaranga 1,500 Frw ahita yiyahura

Musanze: Umwana w'imyaka 9 yafashwe ku ngufu ashukishijwe umugati

Please login to join discussion

Recommended

Amasaha yo gufunga utubari, utubyiniro na resitora yongerewe mu minsi mukuru

Amasaha yo gufunga utubari, utubyiniro na resitora yongerewe mu minsi mukuru

December 21, 2025
Kicukiro-Kanombe: Abantu batatu baturikanwe ka Gas

Kicukiro-Kanombe: Abantu batatu baturikanwe ka Gas

December 9, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In