• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rusizi: RIB yataye muri yombi umusore w’imyaka 20 watemye abantu 2 abaziza ko bamufatiye inkoko iri kubonera

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 30, 2025
in Amakuru
466 4
0
Nyarugenge: Abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuturage ku Kagali batawe muri yombi
651
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye mu Karere ka Rusizi hafungiye Burindwi Samuel w’imyaka 20, wo mu Mudugudu wa Muhiza, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, akurikiranyweho gutema umusore na mushiki we abaziza kumubaza impamvu inkoko ye yaboneye ibishyimbo, aho kubasaba imbabazi arabatema.

Umuturanyi wabo, avuga ko inkoko ya Burindwi Samuel yagiye konera Nyiracumi Vianney, arayifata. Burindwi aza kuyimwaka, aho kuza amusaba imbabazi anababazwa n’uko inkoko ye yonnye, aza azanye umupanga amubwira ngo namuhe inkoko ye cyangwa amwice.

You might also like

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Ati: ”Batonganye, Burindwi amukubita umupanga mu bitugu aramukomeretsa bikomeye, anamuruma umunwa wo hejuru.”

Yakomeje agira ati: “Abaturage bari baje gutabara babonye amutema gutyo, bagira ubwoba barahunga. Mushiki wa Nyiracumi witwa Nyiramyasiro Meliane abona musaza we ashobora kwicwa n’uwo mugabo, aramusimbukira amufata amuturutse inyuma, akiza musaza we.”

Burindwi yahise amuhindukirana na we amutema ikiganza amukomeretsa urutoki rw’igikumwe, abaturage babonye ashobora kubica bombi, baramusumira, bamwaka uwo mupanga, bahamagara Polisi iraza iramutwara.

Abakomerekejwe bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, bagejejweyo, umusore basanga yakomerekejwe bikomeye ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, ni ho arembeye.

Abaturanyi bavuga ko uwo mugabo asanzwe ari igihazi, n’urugomo rwe atari urwa mbere kuko yigeze gukubita mushiki we bavukana aramwangiza cyane na we ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Gihundwe.

Ati: “Yakubise mushiki we amuziza ko yamufatiye telefoni akayivugiraho umuriro akawumaramo, akabura ahandi acomekera kuko nta mashanyarazi ahari mu gace babamo. Basanze yamwangije, ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe. Asanganywe imyitwarire mibi rwose, akosowe byadufasha twese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yavuze ko nta kindi ubuyobozi bwari gukora uretse kumushyikiriza inzego z’umutekano.

Ati: “Arimo arabibazwa muri RIB kuko aho kugira urugomo nk’urwo yagombaga kujyana ikibazo cye mu buyobozi bukagikemura aho gukomeretsa abantu kuriya.”

Yongeyeho ati: “Asanganywe imyitwarire mibi. Yagiriwe inama kenshi tugira ngo yarakosotse, ariko biragaragara ko atakosotse akeneye gukomeza kwigishwa.”

Yasabye abaturage kwirinda urugomo no gushaka kwihanira.

Ati: “Ufitanye n’undi ikibazo begere ubuyobozi kuko ari cyo bubereyeho ariko ibyo gushaka kwihanira byo n’uwabitekerezaga abireke kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane.”

Previous Post

Karongi: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo waruvuye kugabana amafaranga mu kimina

Next Post

Byari bihishe muri Sima! RRA yafashe ibitenge bya Miliyoni 18 Frw byari byinjijwe mu gihungu bidasoze

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Next Post
Byari bihishe muri Sima! RRA yafashe ibitenge bya Miliyoni 18 Frw byari byinjijwe mu gihungu bidasoze

Byari bihishe muri Sima! RRA yafashe ibitenge bya Miliyoni 18 Frw byari byinjijwe mu gihungu bidasoze

Please login to join discussion

Recommended

Gisagara: Gitifu afunganywe n’abaturage batatu

Gisagara: Umugabo n’umugore we bafunzwe bakekwaho kwica umuntu bakamuta mu bwiherero

March 8, 2026
FERWAFA yafatiye ibihano umusifizi wakubise umukinnyi wa Mukura VS umugeri

FERWAFA yafatiye ibihano umusifizi wakubise umukinnyi wa Mukura VS umugeri

May 5, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In