Muhawenayo Elysé w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yapfuye arohamye mu Kiyaga cya Kivu.
Bivugwa ko uwo mwana w’ingimbi yarohamye ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga kandi atabizi nta n’umwambaro w’ubwirinzi yambaye.
Uyu mwana abyarwa na Pasiteri Hamuri Faustin, yajyanye n’abandi bana avuye gusenga ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we akigera mu mazi hagati yananiwe akarohama, abandi bana bavuga ko bagarutse gutanga amakuru nyuma yo kumushaka bakamubura.
Ati: “Twarashakishije turamubura, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, ni bwo twabonye umurambo we yuburutse. Twawujyanye mu Bitaro bya Gihundwe twitegura kumushyingura.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yihanganishije umuryango wagize ibi byago, asaba urubyiruko kwirinda kujya mu kigaya batazi koga cyangwa batambaye umwenda w’ubwirinzi.
Ati: “Turihanganisha umuryango wagize ibi byago tunakangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu kiyaga ngo rugiye koga rutabizi, rutanambaye imyambaro yabugenewe. Ni amakosa cyane kuko bashobora kurohama nk’uko byagendekeye uriya mwana.”
Yanasabye ababyeyi baturiye ikiyaga cya Kivu kujya bakurikiranira hafo abana babo bagira ishyushyo ryo kujya koga, bagakumira impanuka nk’izo zitaraba.

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




