Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rwamagana wari waburiwe irengero ku munsi we w’ubukwe yabonetse, umugore bari kubana ajyana ibishyingiranwa ndetse bahita banibanira.
Uyu musore yari yaburiwe irengero kuva mu rukerera rwa tariki ya 2 Gicurasi 2026. Bamwe mu baturanyi be bamushakishije aho yari atuye mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Bishenyi.
Mu butumire bw’ubukwe bwari buherutse kujya hanze bwagaragaza ko we n’umugeni we bari kuzakora ubukwe tariki ya 2 Gicurasi 2026, gusaba no gukwa byari kubera mu nzu mberabyombi ya Regina Pacis Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Ubwo bamwe mu bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura bahamagaye uwo musore kuri telefone baramubura. Icyatunguye abaturage ni uko imodoka zari kubatwara zari zahageze ahagana saa Cyenda z’ijoro, ariko ngo bahamagaye umusore baramubura banarebye aho yabaga ntibahamusanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yemeje ko uwo musore yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ari muzima ndetse nyuma yo kugera iwe n’umukobwa bari bafitanye ubukwe na we ahita ahagera.
Yagize ati “ Mukanya twabonye amakuru ko uwo musore wendaga gushaka muri weekend yatambutse wari wabuze, twamenye ko yaje mu rugo aho akodesha, yaje yizanye ni muzima nta muntu wamukubise cyangwa ngo amushimute.’’
Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuhagera umugore yari gushaka na we yahise ahagera n’ibintu byose, ubu bari kumwe umugore yazanye n’abavandimwe be bamuherekeje.’’
Gitifu Rugengamanzi yavuze ko uyu mugore yazanye n’ibintu ku buryo biteguye gukomeza kubana nk’uko bari babitangiye, yavuze ko amakuru babonye ari uko uwo musore nta kibazo afite kidasanzwe.
Mbere y’uko ubukwe buba uwo musore yari yahamagaye umukobwa amubwira ko abona ubukwe bwabo bwitambitse n’abandi bantu, akaba ari na yo mpamvu yari yahisemo kwigendera bugahita buhagarara.














