• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 28, 2026
in Amakuru
505 10
0
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
714
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse ingendo WB300/WB303 na WB304/WB305 zijya n’iziva i Doha na Dubai kubera umutekano muke uri mu karere

Itangazo risubika izi ngendo ryasohotse ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma y’amasaha make Israel na Amerika bigabye igitero gikomeye kuru Iran, cyiswe ‘roaring lion.’

You might also like

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Ubwo Iran yatangiraga gusubiza ibi bitero, ibihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byafunze ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel biri kukinyuramo.

Minisiteri y’Ingabo ya UAE yatangaje ko iki gihugu cyagabweho igitero cya misile, zipfubirizwa mu kirere cyo mu mujyi wa Abu Dhabi, ibimene byazo bica umuntu umwe.

RwandAir iti “Umutekano w’abagenzi bacu n’abatwara indege ukomeza kuba uw’ingenzi. Turi kugenzurira hafi uko byifashe, turabaha andi makuru bitewe n’ibigezweho.”

RwandAir yavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka bazemererwa guhindura tike zabo bakazigenderaho ku yindi tariki.

Mu mashusho y’iminota umunani, Perezida Trump yatangaje ko Amerika yagabye ibitero bikomeye kuri Iran kubera ko iki gihugu cyageragezaga gusubukura umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi.

Trump yanavuze ko Iran ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende zishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu by’inshuti by’i Burayi, ingabo za Amerika zikorera mu mahanga, zikaba zanagera mu gihugu cyabo.

Ati “Iran yagerageje kongera kubaka gahunda ya nucléaire kandi ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende, ubu zahungabanya umutekano w’inshuti zacu nziza n’abafatanyabikorwa i Burayi, ingabo zacu ziri hakurya y’amazi magari, zikaba zagera vuba mu gihugu cyacu.”

Perezida wa Amerika yagaragaje ko Iran yanze kumva ubwo yasabwaga kwemera amasezerano agamije guhagarika umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi, bityo ko igomba kwirengera ingaruka.

Previous Post

Iran yohoreye kuri Israel

Next Post

Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abantu 11

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Next Post
Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abantu 11

Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abantu 11

Please login to join discussion

Recommended

Amerika yemeye ko yagize uruhare rukomeye mu bitero ingabo za Israel zagabye kuri Iran

Amerika yemeye ko yagize uruhare rukomeye mu bitero ingabo za Israel zagabye kuri Iran

February 28, 2026
Umunyamakuru DC Clement ukorera Isibo Radio yatawe muri yombi

RIB yemeje ko yataye muri yombi umunyamakuru DC Clement akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko

April 1, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In