Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse ingendo WB300/WB303 na WB304/WB305 zijya n’iziva i Doha na Dubai kubera umutekano muke uri mu karere
Itangazo risubika izi ngendo ryasohotse ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma y’amasaha make Israel na Amerika bigabye igitero gikomeye kuru Iran, cyiswe ‘roaring lion.’
Ubwo Iran yatangiraga gusubiza ibi bitero, ibihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byafunze ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel biri kukinyuramo.
Minisiteri y’Ingabo ya UAE yatangaje ko iki gihugu cyagabweho igitero cya misile, zipfubirizwa mu kirere cyo mu mujyi wa Abu Dhabi, ibimene byazo bica umuntu umwe.
RwandAir iti “Umutekano w’abagenzi bacu n’abatwara indege ukomeza kuba uw’ingenzi. Turi kugenzurira hafi uko byifashe, turabaha andi makuru bitewe n’ibigezweho.”
RwandAir yavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka bazemererwa guhindura tike zabo bakazigenderaho ku yindi tariki.
Mu mashusho y’iminota umunani, Perezida Trump yatangaje ko Amerika yagabye ibitero bikomeye kuri Iran kubera ko iki gihugu cyageragezaga gusubukura umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi.
Trump yanavuze ko Iran ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende zishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu by’inshuti by’i Burayi, ingabo za Amerika zikorera mu mahanga, zikaba zanagera mu gihugu cyabo.
Ati “Iran yagerageje kongera kubaka gahunda ya nucléaire kandi ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende, ubu zahungabanya umutekano w’inshuti zacu nziza n’abafatanyabikorwa i Burayi, ingabo zacu ziri hakurya y’amazi magari, zikaba zagera vuba mu gihugu cyacu.”
Perezida wa Amerika yagaragaje ko Iran yanze kumva ubwo yasabwaga kwemera amasezerano agamije guhagarika umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi, bityo ko igomba kwirengera ingaruka.















