Umunyamakuru wabaye umuhanzi, Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka icyenda.
Amakuru avuga ko Gloria yasezeye kuri RBA kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, asiga amateka mu itangazamakuru ry’u Rwanda, aho yari amaze kwigaragaza nk’umwe mu banyamakuru bubashywe kandi bafite ubunararibonye.
Yakomeje agaragaza ko imyaka yari amaze muri RBA yamusigiye byinshi by’ingenzi mu buzima bwe bw’umwuga n’ubusabane.
Ati: “Amasomo, ubushuti n’imikoranire twubakanye n’ibindi twahuriyemo bizankomeza. Mu gihe ndi gutera indi ntambwe, nzakomeza gufata iki gice cy’ubuzima nk’ikidasanzwe kuri njye.”
Gloria yari asanzwe ari umwe mu basomyi b’amakuru bakurikirwa cyane kuri Televiziyo Rwanda, ndetse ari n’umuyobozi wa Televiziyo KC2.














