Bamwe mu baturage bavuga ko babonye abasore bagerageje gusagarira indege ya kompanyi ya MTN ubwo yari iparitse i Nyamirambo, ahazwi nka Tapi Rouge. Iyi ndege yari iri gukurikirana isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda.
Ababyiboneye bavuga ko aba basore babanje kuyifotorezaho aho yari iparitse, nyuma baza kuyegera barayikingura barinjira, ndetse bayatsa mbere y’uko polisi ihagera.
Umwe mu baturage yagize ati: “Byatangiye bifotoreza ku ndege, nyuma barayikingura barinjiramo, barayatsa.”
Undi na we ati: “Indege yari ifunguye. Ikosa umupilote yakoze ni ukuyisiga ifunguye, kuko byoroshye ko abana bayinjiramo.”
Undi muturage yavuze ko byabaye mu gihe imvura yari igiye kugwa, abantu bavuye kureba isiganwa bajya kugama. Ati: “Twari tuvanye kureba isiganwa, imvura itangiye kugwa tujya kugama, tubona indege. Abahungu bayegereye bayireba, bafata amafoto, bavuga bati ‘ese uwakinjira mu ndege ntiyayitwara?’ Umwe arinjira, akanda buto itukura, indege iraka itangira kwikaraga. Haburaga gato ngo ihaguruke.”
Aba baturage basabye urubyiruko kwirinda gukinisha cyangwa kwinjira mu bikoresho batemerewe, bashimangira ko ari ngombwa kwimakaza umuco wo kwirinda no kubaha ibitari ibyabo.
Mu gihe itangazamakuru ryageragezaga kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ntiyabashije kuboneka. Icyakora, turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye ku byabaye ndetse n’aho aba basore bajyanwe.














