• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Abanyerondo baguye gitumo bagenzi babo 2 bari kwiba umuturage

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 27, 2025
in Amakuru
486 5
0
Nyamasheke: Abanyerondo baguye gitumo bagenzi babo 2 bari kwiba umuturage
680
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyerondo 2 Ndayishimiye Elie w’imyaka 19 na Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 25, bari mu irondo ry’umwuga ryacungaga santere y’ubucuruzi ya Banda, mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo nyuma yo gufatirwa na bagenzi babo mu iduka biba.

Bafatiwe mu iduka rya Bankundiye Odette wari umaze iminsi aza agasanga ibicuruzwa byagabanyutse, abona byibwe, yareba akabona nta rugi bishe nta n’aho batoboye bikamuyobera akanagira isoni zo gutabaza avuga ko bamuhindura umutekamutwe kuko ntaho yabonaga banyuze.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Yagize ati: ’’Nari maze kubura ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 300 000. Najyaga nza mugitondo ngasanga uko nabisize si ko mbisanze, byibwe. Ariko kuko nabonaga nta rugi bishe cyangwa ngo bagire aho batobora, bikanyobera simbisakuze cyane kuko nanjye nari ntaramenya ubyiba n’uburyo byibwa mu gihe twari tuhafite abanyerondo b’umwuga duhemba buri kwezi.’’

Aba bajura bivangaga mu irondo nk’uko Bankundiye Odette yasobanurags.

Ati: “Mu ma saa saba z’ijoro, bacunze bagenzi babo ku jisho, bajyayo kandi bagenzi babo na bo ntibari bazi ko biba, babababuze kandi bari kumwe, barakomeza bakora akazi kabo, bageze ku iduka ryanjye bumva ibintu bibomboranamo n’amatara yaka, baregera barebye barababona bahita batabaza, abatabaye babasangamo nanjye baba barampamagaye turabafata.’’

Yongeyeho ati; “Nubwo babafashe ntacyo barakuramo, sinshidikanya ko ibyo maze kubura by’agaciro k’arenga 300 000Frws byose ari bo babyibye. Ndifuza ko bandiha ibyanjye byose byibwe.’’

Umwe mu banyerondo bagenzi babo yavuze ko bari bamaze iminsi bumva amakuru ko uwo mucuruzi abura ibintu nijoro bikabayobera batazi ko abajura bababagamo.

Ati: “Jye na mugenzi wanjye twiyemeza kuzacunga bariya bandi kuko hari igihe batwibetaga tukayoberwa aho bagiye, ntitubashire amakenga. Ni bwo iri joro twabaguye gitumo mu iduka biba, n’ubundi bari batwibese, turabafata tunatanga amakuru.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko bashyikirijwe ubugenzacyaha.

Ati: “Twbafashe bari kubibazwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Hari uburyo bakinguraga bakongera bagakinga nyir’iduka ntarabukwe ariko akavuga ko abura ibicuruzwa, baza gufatwa na bagenzi babo bari bafatanyije irondo barimo biba, babura uburyo basohokana ibyo bari bamaze kurundanya.’’

Yavuze ko bibabaje cyane kubona abanyerondo ari bo bahindukira bakiba aho barinze, ko icyaha nikibahama bazariha ibyibwe byose bakanakurwaho icyizere cyo kongera kuba abanyerondo b’umwuga.

Ati: “Nk’abari bashinzwe gucunga umutekano wa santere y’ubucuruzi, babihemberwaga si bo bakwiye gufatwa bawuhungabanya, biba ibyo bashinzwe gucunga. Ni imyitwarire mibi itakwihanganirwa igihe byaba bibahamye. Bazanariha ibyabuze mu iri duka byose.’’

Previous Post

DJ Brianne aricuza kuba yaratukanye ibitutsi nk’iby’umwana utararezwe

Next Post

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 35 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 abanje kumufungirana mu gukoni

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Nyamasheke: Umusore w’imyaka 35 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 abanje kumufungirana mu gukoni

Nyamasheke: Umusore w'imyaka 35 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 3 abanje kumufungirana mu gukoni

Please login to join discussion

Recommended

Patrick, Karadiyo and Étienne to went to Europe

Patrick, Karadiyo and Étienne to went to Europe

March 27, 2025
Huye: Umugabo yishe umugore we amutemye

Huye: Umugabo yishe umugore we amutemye

August 29, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In