Ubuzima bwa Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022 bukomeje kuzamba nubwo ari guhabwa ubuvuzi bwihariye mu bitaro bikuru bya Gitega.
Gen. Bunyoni wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye, yakuwe muri gereza ya Gitega tariki ya 9 Ukwakira, ajyanwa muri ibi bitaro.
Icyemezo cyo gukura Gen. Bunyoni mu cyumba yari afungiwemo wenyine cyafashwe nyuma y’aho abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bagaragaje ko ubuzima bwe bwo mu mutwe bwahungabanye, bigera aho ajya yumva abantu, akihisha munsi y’igitanda.
Intumwa z’Umukuru w’Igihugu zoherejwe kuri gereza ya Gitega kugira ngo zikurikirane, ikibazo cya Bunyoni zatunguwe n’ubuzima zamusanzemo, kuko ntiyavugaga neza, ntiyarebaga neza, ntiyumvaga neza, kandi akenshi ibiryo yahabwaga ntiyabyemeraga.
Umwe mu bamenye iki kibazo yatangaje ko Bunyoni ari kuvurirwa mu ndembe, kandi ko yahawe itsinda ry’abaganga n’abaforomo bita ku buzima bwe, ariko hafi aho hakaba hari abapolisi n’abakozi b’urwego rw’iperereza (SNR) babacunga.
Umuganga ukorera mu bitaro bya Gitega yatangarije urubuga SOS Medias ko Bunyoni “ataragarura ubwenge”, kandi bitewe n’uko ikibazo kiri kurushaho gukomera, tariki ya 12 Ukwakira yohererejwe n’abimenyereza umwuga wo kuvura baturutse i Bujumbura, ariko nta mpinduka zigaragara.
Ati “Ari gupfa. Hari ibyago byinshi by’uko atazasubira muri gereza ari muzima. Ibyo ari kunyuramo, n’umwanzi wawe ukomeye ntushobora kubimwifuriza.”
Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri 2022, ubwo Perezida Ndayishimiye yari amaze iminsi amuteguza ko bazahangana. Yatawe muri yombi muri Mata 2023 nyuma y’igihe gito yihishe imbere mu gihugu.
Mu Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cya burundu. Yarajuriye, ariko muri Kamena 2024, uru rukiko rwashimangiye iki gihano.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



