Afurika y’Epfo yatsinze Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ibitego 3-0, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Ni umukino wabereye kuri Mbombela Stadium, aho Bafana Bafana yagombaga gutsinda u Rwanda rwayitsindiye i Huye mu 2023.
Amavubi yakoresheje abakinnyi bakinnye na Benin mu mukino uheruka wabereye kuri Stade Amahoro, usibye Byiringiro Gilbert wasimbujwe Phanuel Kavita wagize imvune mu myitozo.
Afurika y’Epfo yasabwaga gutsinda byanze bikunze, ndetse ku munota wa gatanu ihita inabona igitego cya mbere cyinjijwe na Thalente Mbatha, wari wahawe umwanya uhagije wo gutera mu izamu kubera guhagarara nabi kwa ba myugariro b’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda yarushijwe cyane, bigeze ku munota wa 26 yinjizwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Oswin Appollis, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Evidence Makgopa bari mu rubuga rw’amahina.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Makgopa yaherejwe umupira na Appollis batsinda igitego cya gatatu cya Afurika y’Epfo cyaciye intege abakinnyi b’Amavubi.
Umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka muri uyu mukino akuramo Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Niyomugabo Claude, Bizimana Djihad ashyiramo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Biramahire Abeddy, Nkulikiyinka Darryl na Aly-Enzo Hamon.
Ibitego bitatu byahise bifasha Afurika y’Epfo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kubera amanota 18 yatumye iyobora Itsinda C. Ni irushanwa yaherukagamo mu 2010 ubwo iki gihugu cyaryakiraga bwa mbere muri Afurika.
Ni mu gihe kandi ari itike yari ihanganiye na Benin yananiwe kwikura imbere ya Nigeria ahubwo ikanyagirwa ibitego 4-0.














