• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi biyihesha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

OMEGA BOY by OMEGA BOY
October 14, 2025
in Uncategorized
434 18
0
Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi biyihesha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026
626
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Afurika y’Epfo yatsinze Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ibitego 3-0, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.

Ni umukino wabereye kuri Mbombela Stadium, aho Bafana Bafana yagombaga gutsinda u Rwanda rwayitsindiye i Huye mu 2023.

You might also like

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

Amavubi yakoresheje abakinnyi bakinnye na Benin mu mukino uheruka wabereye kuri Stade Amahoro, usibye Byiringiro Gilbert wasimbujwe Phanuel Kavita wagize imvune mu myitozo.

Afurika y’Epfo yasabwaga gutsinda byanze bikunze, ndetse ku munota wa gatanu ihita inabona igitego cya mbere cyinjijwe na Thalente Mbatha, wari wahawe umwanya uhagije wo gutera mu izamu kubera guhagarara nabi kwa ba myugariro b’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yarushijwe cyane, bigeze ku munota wa 26 yinjizwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Oswin Appollis, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Evidence Makgopa bari mu rubuga rw’amahina.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Makgopa yaherejwe umupira na Appollis batsinda igitego cya gatatu cya Afurika y’Epfo cyaciye intege abakinnyi b’Amavubi.

Umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka muri uyu mukino akuramo Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Niyomugabo Claude, Bizimana Djihad ashyiramo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Biramahire Abeddy, Nkulikiyinka Darryl na Aly-Enzo Hamon.

Ibitego bitatu byahise bifasha Afurika y’Epfo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kubera amanota 18 yatumye iyobora Itsinda C. Ni irushanwa yaherukagamo mu 2010 ubwo iki gihugu cyaryakiraga bwa mbere muri Afurika.

Ni mu gihe kandi ari itike yari ihanganiye na Benin yananiwe kwikura imbere ya Nigeria ahubwo ikanyagirwa ibitego 4-0.

Previous Post

Dore ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa izina ‘Pamela’

Next Post

Ubuzima bwa Gen Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi buri habi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana
Amakuru

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

by CYIZA Theogene
April 16, 2026
RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene
Uncategorized

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

by OMEGA BOY
April 10, 2026
Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran
Uncategorized

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

by OMEGA BOY
March 18, 2026
Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage
Uncategorized

Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage

by OMEGA BOY
March 11, 2026
Rwamagana: Umwana w’imyaka 3 na Nyina basanzwe mu ishyamba bapfuye, bikekwa ko umugabo we ariwe wabishe
Uncategorized

Rwamgana: Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi

by OMEGA BOY
February 23, 2026
Next Post
Gen Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi ararembye

Ubuzima bwa Gen Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi buri habi

Please login to join discussion

Recommended

Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi

Rutsiro: Umwana na Nyina basanzwe munsi y’igitanda bapfuye

January 21, 2026
BNR yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd

BNR yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd

January 30, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In