‘Animatrice’ na ‘Animateur’ bo ku ishuri rya GITUSI TSS batawe muri yombi bakekwaho gukubita Abanyeshuri 10 bikabaviramo kujya mu bitaro
Ibi byabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, bibera mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana,Akarere ka Ruhango Aho mu kigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya Gitisi TSS, havugwa amakuru y’abashinzwe imibereho y’abakobwa n’abahungu (Animatrice na Animateur)bo muri icyo kigo, bakekwaho gukubita abakobwa icumi bikabaviramo kujya mu bitaro.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari bamwe mu bakozi b’iki kigo barimo abashinzwe imibereho y’abakobwa n’abahungu (Animatrice na Animateur ) batawe muri yombi bakekwaho gukubita abanyeshuri b’abakobwa bagera ku icumi, bikaza kubaviramo kujyanwa mu bitaro.
Akomeza avuga ko intandaro yo gukubitwa kw’abo banyeshuri yaturutse ku kuba baratinze gusohoka aho barara (dortoir).
Abaturage bakimara kubimenya babimenyesheje inzego z’umutekano zirimo Police na RIB, ko hari abana b’abakobwa bakorewe urugomo rukabije.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



