• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Kicukiro: Umukozi wo mu rugo yishe mugenzi we bakoranaga amuhisha mu isanduku

OMEGA BOY by OMEGA BOY
December 21, 2025
in Amakuru
574 24
0
Umugabo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga birangira ahasize ubuzima
828
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi wo mu rugo w’umuhungu w’imyaka 28 bikekwa ko yishe mugenzi we w’umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, nyuma akamuhisha mu isanduku, agahita atoroka.

Byabereye ku wa 21 Ukuboza 2025 mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yahamije ko aya makuru ari yo, kandi ko inzego z’ibanze zahise zimenyesha iz’umutekano kugira ngo zikore iperereza.

Ati “Ni ko bimeze, hari umukobwa wakoraga mu rugo wasanzwe yapfuye. Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”

Yavuze ko bamaze kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu kandi zitangiye gukora iperereza.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye ndetse no kwirinda urugomo, kwirinda icyaha no gutangira amakuru ku gihe mu gihe cyose hari aho aketse ko hari gukorwa icyaha.

Ukekwaho icyo cyaha ni umusore w’imyaka 28 wo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo.

Uko ubu bwicanyi bwabaye.

Uwatanze Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2025, we n’umugore basize abakozi bombi nta kibazo bafitanye, bajya mu bukwe.

Umukozi w’umukobwa yasigiwe kureba umwana umuhungu ashingwa gukurikirana indi mirimo yo mu rugo, abandi baragenda.

Byageze nka Saa Tanu z’amanywa umugore bimwanga munda, ba bakozi bakabahamagara ntibababone. Ntakirutimana yifashisha murumuna we kuko iwabo baturanye n’iwe, ajya kureba icyabaye.

Ati “Murumuna wanjye yageze iwanjye mu rugo akomanze abura umufungurira, kuko kwa mukecuru (iwabo w’umugabo), babika imfunguzo zo ku rugi rw’igipangu cyanjye, biba ngombwa ko murumuna wanjye wundi azana imfunguzo, binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe […] ariko basanga umwana asinziriye.”

Umugore wa Ntakirutimana na muramu we (mukuru wa Ntakirutimana) we bahise bihutira kujya mu rugo, basanga ibintu byahindanyijwe, icyumba cye cyajagajazwe, imyenda ye n’iy’umugabo we yapakiwe mu bikapu, matelat yabo bayijyanye mu cyumba cy’abashyitsi na na bya bikapu babishyira hamwe.

Ntakirutimana ati “Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera umugore yaramapaye na ba bana barampamagara. Batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe. Iby’ubukwe nahise mbivamo […]. Nahise njya ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”

Itegeko igena ko uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Previous Post

Ruhango: Umukobwa w’imyaka 26 yasanzwe mu nzu y’umusore yapfuye

Next Post

Karongi: Abantu bane muri batandatu bakekwaho kwica uwo bitaga ‘Umurozi’ batawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Karongi: Abagabo babiri bishe umusore wabishyuzaga ibiceri 400 Frw

Karongi: Abantu bane muri batandatu bakekwaho kwica uwo bitaga 'Umurozi' batawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

Rulindo: Imodoka yaritwaye abantu bagiye mu bukwe yakoze impanuka, umugeni ahita yitaba Imana

Rulindo: Imodoka yaritwaye abantu bagiye mu bukwe yakoze impanuka, umugeni ahita yitaba Imana

February 14, 2026
Abanyarwanda 511 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

Abanyarwanda 511 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

November 21, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In