• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ghana: Polisi yataye muri yombi umugabo wigize Noah akubaka inkuge atera abantu ubwoba ko Isi igiye kurangira

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 2, 2026
in Amakuru
503 5
0
Ghana: Polisi yataye muri yombi umugabo wigize Noah akubaka inkuge atera abantu ubwoba ko Isi igiye kurangira
704
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Ghana yemeje ko yataye muri yombi Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, nyuma yo kwifashisha imbuga nkoranyambaga yamamaza ubuhanuzi bw’uko Isi igiye kurangira ndetse yaranubatse inkuge avuga ko abantu bari kuyihungiramo umwuzure.

Yatawe muri yombi ku wa 31 Ukuboza 2025 bikozwe n’Urwego rwa Polisi ya Ghana rushinzwe kugenzura ibikorwa bigize ibyaha binyuzwa mu ikoranabuhanga.

You might also like

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Polisi ya Ghana, rigaragaza ko ifatwa rye riri mu murongo w’ingamba zihoraho zo gukurikirana no gukumira ibikorwa byo kuri internet by’umwihariko mu gihe mbere gato y’amasengesho ya nijoro asoza umwaka.

Ryagize riti “Ifatwa rye ryakozwe mu rwego rw’ingamba Polisi isanzwe ifite zo gukurikirana no kurwanya ibikorwa bica mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu gihe cyabanziriza amasengesho yo ku ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025.”

Nubwo Polisi itigeze itangaza ibyaha ashinjwa mu buryo burambuye, yatangaje ko ifatwa rye rifitanye isano n’ibyo imaze igihe yiyama abantu bakoresha imvugo cyangwa ubuhanuzi bushobora guteza ubwoba mu gihugu cyangwa guhungabanya ituze rusange.

Polisi yongeyeho ko hagiye gukomeza izindi nzira z’ubugenzacyaha mu gihe Noah ari mu maboko yayo kugira ngo azaburanishwe, nubwo ibyaha akurikiranyweho bitaratangazwa cyangwa igihe azaburaniraho.

Mu mezi abiri ashize, Ebo Noah yaramamaye cyane muri Ghana n’ahandi muri Afurika nyuma yo kubaka ubwato bunini yise inkuge akayiha izina rya ‘Ebo Noah Ark’, avuga ko yabitegetswe n’Imana.

Yavugaga ko biri mu rwego rwo gutegura ubuhungiro bw’imyuzure ikomeye yari iteganyijwe gutangira kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2025, ngo yagombaga kumara imyaka itatu igamije kurimbura Isi.

Ibyo byatumye uwo mugabo yamamara cyane, Abanya-Ghana n’abandi baturutse mu mahanga baza kureba ndetse bakomeza guhanga amaso ko ibyo yavuze kuri Noheli byazaba, aho havugwaga ko hazatangira umwuzure ukomeye.

Mbere ya Noheli abantu batangiye kuza muri iyo nkuge bazanye n’ibyabo bategereje ko umwuzure uba gusa baje gutungurwa no kuba kuri Noheli ya 2025 nta kintu na kimwe kijyanye n’uwo mwuzure cyabaye, ndetse no mu minsi yakurikiyeho.

Mu mashusho yashyize hanze mu cyumweru gishize, Ebo Noah yavuze ko uwo mwuzure utabaye kuko ngo yakiriye irindi hishurirwa nyuma y’amasengesho n’iminsi yo kwiyiriza, avuga ko Imana yamuhaye igihe cy’inyongera cyo gukomeza kubaka indi nkuge.

Polisi ya Ghana yasabye abaturage gutuza no kwirinda gukwirakwiza ibihuha, ivuga ko iperereza rikomeje kandi ko hazatangwa andi makuru kuri Noah nyuma.

Previous Post

Nyamasheke: Coaster yaritwaye abagenzi yagonganye n’imodoka itwara inzoga

Next Post

Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Next Post
Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza

Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza

Please login to join discussion

Recommended

Guhera muri Kamena 2027 nta Munyarwanda uzongera gukoresha Indangamuntu zisanzwe yaka Serivisi

Guhera muri Kamena 2027 nta Munyarwanda uzongera gukoresha Indangamuntu zisanzwe yaka Serivisi

March 27, 2026
Huye: Umugabo yishe umugore we amutemye

Huye: Umugabo arakekwaho kwiyicira umugore warumutwitiye

April 24, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In