Abanyerondo batatu bo mu Karere ka Gatsibo bo mu Murenge wa Kabarore, bari guhigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umugabo w’imyaka 50 bikekwa ko yari yibye igitoki bikamuviramo urupfu.
Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yemeje ko aba bagabo batatu bari ku irondo, bigeze mu ijoro babona umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wakekwagaho kwiba igitoki, baramukubita bimuviramo urupfu.
Ati “Amakuru twayamenye mu gitondo, abaturage batubwiye ko uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yakekwagaho kwiba igitoki. Abo banyerondo rero ngo bamukubise bamuziza ubwo bujura bimuviramo urupfu. Inzego z’umutekano zahise zitangira gushakisha abo bagabo kugira ngo baryozwe icyo cyaha bakoze ariko kugeza ubu ntiturababona, turacyabashakisha.’’
Gitifu Rugaravu yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo gufungwa.
Ati “Abantu nibamenye ko kwihanira ari icyaha, iyo umuntu yakoze icyaha ashyikirizwa inzego z’umutekano ntabwo abantu bihanira. Ikindi turasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare. Iyo tubimenya ko bafashe uwo mugabo twari kumubakiza ntabwo bari kumukubita kugeza apfuye.’’
Uyu muyobozi yasabye kandi abaturage kujya bakora bakiteza imbere aho gutekereza kujya kwiba iby’abandi.
Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.
Itegeko rivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, abahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 7 Frw.
Isoko: IGIHE


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



