Nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na Al Merrikh SC 0-0, abafana b’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu banze gusohoka muri Stade Amahoro nyuma yo kutemeranya n’ibyemezo by’abasifuzi, bisaba ububasha bw’inzego z’umutekano kugira ngo basohoke.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino ukomeye w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda iri kugana ku iherezo ry’imikino ibanza.
APR FC na Al Merrikh zatangiye umukino zombi zishaka amanota azifasha kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, nubwo zombi ziri mu makipe ayoboye urutonde rw’agateganyo.
Uyu mukino warangiye ari 0-0, ariko APR FC ikaba yari yabonye igitego ku munota wa 86 ku ishoti ryatewe na Dauda Yussif ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Bitewe n’uko bagenzi be bari imbere y’umunyezamu wa Al Merrikh SC, umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aimé Aristote avuga ko baraririye.
Akimara kuzamura igitambaro, umusifuzi wo mu kibuga hagati, Twagirumukiza Abdoul Karim, yamwegereye baganira kuri iki cyemezo ariko birangira bemeje ko nta gitego kirimo.
Abafana batangiye kuririmba bati “umufana wa Rayon Sports, yariye, ubutabera, ntaho tujya, ni ibisambo, aziyahura, birakabije.”
Umukino warangiye aba bafana banga kuva muri Stade mu gihe cy’iminota 30 bari kuririmba izo ndirimbo, bisaba ko haza abapolisi bari bashinzwe umutekano ku kibuga barabasohora.

Bageze no hanze yayo bakomeje uyu mudiho baririmba mu rwego rwo kugaragaza “akarengane” n’amarangamutima yabo.
Nyuma yo kuva inyuma ya Stade Amahoro bakomereje ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo na ho bahagaragarize “akarengane” kabo.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 33 ku mwanya wa gatatu nyuma y’imikino 16 ya Shampiyona y’u Rwanda imaze gukina. Iyi kipe isigaje Al Hilal SC mu mukino uteganyijwe tariki ya 17 Gashyantare 2026.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



