Rwamagana – Muyumbu: Abaturage babonye umugore wapfuye ndetse n’umwana we, bigakekwa ko yishwe atashye.
Byabereye mu kagari ka Bujyujyu, mu mudugudu wa Murehe, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare, 2026 aho abaturage batunguwe no gusanga umugore w’imyaka 28 wari uhetse umwana we w’imyaka 3 bombi bapfuye.
Imirambo yabo yari mu ishyamba mu nzira uyu mugore yanyuragamo atashye, avuye gucuruza imboga i Kabuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani yemeje ko aya makuru ari yo.
Ati “Nibyo uko mwabyumvise niko byagenze, ni umubyeyi n’umwana we twasanze bapfiriye ahantu mu nzira yanyuragamo ataha mu rugo iwe avuye i Kabuga aho yacururizaga, ni ahantu hari ishyamba ubona hadatuye abantu.”
Nyuma y’uru rupfu ubuyobozi bw’Akarere, Polisi na RIB bahageze, hakaba hatangiye iperereza, imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro ngo isuzumwe hamenyekane uko byagenze.
Muhamya Amani avuga ko hariya hantu nta mutekano muke wari uhari, ndetse ko nta bikorwa nka kiriya byajyaga bihabera.
Yavuze ko ubutumwa atanga ari ubwo kwihanganisha umuryango, kandi ufite amakuru yose yafasha ubutabera akayatanga, kugira ngo bariya bishwe bahabwe ubutabera kandi, ntihagire undi byabaho.
Nyakwigendera yitwa Nyiransengimana Anne Marie, yari umugore wa kabiri ku mugabo babanaga, ndetse uretse uriya mwana w’imyaka itatu yicanwe na we, bari bafitanye undi mwana w’imyaka 7.
Andi makuru avuga ko umugabo wa nyakwigendera w’imyaka 58, ubu watawe muri yombi, nta kintu kidasanzwe yakoraga, ndetse akaba akekwaho mu ba mbere kuba ari we wishe umugore we n’umwana we.
Amakuru kandi avuga ko iruhande rwa nyakwigendera n’umwana we abaturage bahasanze umuhini n’inkoni bikekwa ko ababishe ari byo bakoresheje, ikindi bari bafite ibikomere mu mutwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA yemeje ko umugabo w’uriya mugore yatawe muri yombi.
Ati “Uwafashwe ntiyatangazwa amazina, ariko haketswe ko ari umugabo we, ni iperereza ryatangiye ubwo ibizavamo tuzabimenya.”
Umugore n’umwana we aho bapfiriye ni muri metero 800 hafi y’urugo rwe.
ISOKO: UMUSEKE


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



