• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abanyarwanda baba muri UAE na Bahrain bashaka guhunga intambara bagiye gufashwa gutaha

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 6, 2026
in Amakuru
455 18
0
U Rwanda rwavuze ku baturage barwo bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran
656
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu na Bahrain bifuza gutaha bitewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, bagiye gufashwa.

Kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, iyi Ambasade yasobanuye ko iri gukorana na sosiyete ya RwandAir n’izindi nzego bireba kugira ngo Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bacyurwe.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Yagize ati “Ambasade irabamenyesha ko iri gukorana na sosiyete y’igihugu, RwandAir, n’inzego bireba mu gutegura ingendo zibacyura. Abanyarwanda bose bifuza gucyurwa barasabwa kwiyandikisha kuri Ambasade vuba bishoboka.”

Ambasade y’u Rwanda yasobanuye ko kugeza ubu, nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri iyi ntambara, kandi ko ihora yiteguye guha abenegihugu ubufasha bwose bakeneye.

Iyi ntambara yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo byatangiraga kugaba ibitero by’indege na misile i Tehran. Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, na wo watangiye gusubiza guhera uwo munsi.

Iran iri kurasa muri Israel no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibigo bya gisirikare bya Amerika birimo UAE, Arabie Saoudite, Qatar, Iraq, Koweit, Bahrain na Syria, ifite intego yo kubisenya burundu.

Amerika n’ibi bihugu biri kwifatanya mu gupfubya misile za Iran no guhanura drones zayo byifashishije ubwirinzi buhambaye nka Patriot na THAAD, abaturage babyo bagasabwa kujya mu bwihisho bwizewe mu rwego rwo kwirinda kuhaburira ubuzima.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikorana na Amerika biri gushinja Iran ko ibitero byayo biri kurenga ibikorwaremezo bya gisirikare, bikangiza ibikorwaremezo bya gisivili birimo ibibuga by’indege, amahoteli n’inganda zitunganya peteroli na gaz.

Nta cyizere cy’uko Uburasirazuba bwo Hagati buzabona agahenge vuba kuko Amerika na Israel byarahiriye gukomeza kurasa muri Iran kugeza bisenye burundu ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, misile ziraswa mu ntera ndende n’inganda zazo.

Umuryango Red Crescent utabara imbabare watangaje ko kugeza kuri uyu wa 6 Werurwe, ibitero bya Amerika na Israel muri Iran bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 1332. Imibare yo ku wa 3 Werurwe igaragaza ko abapfiriye mu bindi bihugu byagizweho ingaruka n’iyi ntambara barenga 80.

Mu bapfiriye muri iyi ntambara hatarimo abo muri Iran, higanjemo abo muri Liban, aho Israel ikomeje kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ukorerayo.

Previous Post

Donald Trump yakiriye Lionel Messi muri White House

Next Post

Gatsibo: Umwana na Nyina barakekwaho kwivugana Se bakamumanika mu mugozi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Gatsibo: Umwana na Nyina barakekwaho kwivugana Se bakamumanika mu mugozi

Gatsibo: Umwana na Nyina barakekwaho kwivugana Se bakamumanika mu mugozi

Please login to join discussion

Recommended

Umutetsi wo muri Nigeria waciye agahigo ko kuba uwambere mu guteka igihe kirekire ku Isi

Umutetsi wo muri Nigeria waciye agahigo ko kuba uwambere mu guteka igihe kirekire ku Isi

September 13, 2025
Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura

Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura

October 17, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In