• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Kamonyi: Abantu 12 batawe muri yombi bakekwaho gutega abaturage bakabambura

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 7, 2026
in Amakuru
464 5
0
Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa
649
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Gitare, by’umwihariko abakoresha umuhanda uva mu isantere ya Musumba ugana ahazwi nko ku Kigega, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura babamburira muri ako gace, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba ndetse no mu rukerera.

Abo baturage bavuga ko hari abantu batazwi bahategera abagenzi, bakabakubita bakabambura amafaranga, telefone n’ibindi bikoresho, nyuma bagahita birukira mu ishyamba riri hafi aho.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Umwe mu baturage wahuye n’icyo kibazo avuga ko yategewe hafi y’agashyamba kari hafi y’ikigega cy’amazi, aho yakubiswe akagwa hasi maze akamburwa ibyo yari afite.

Ati: “Nari nzindutse ngiye kwivuza mu gitondo kare. Ngeze aha hafi y’ikigega cy’amazi, umuntu yanturutse inyuma ankubita ikintu mu bitugu. Nahise nitura hasi ndataka, abaturage barantabara ariko we ahita yiruka. Namaze iminsi nivuza kuko nari nababaye cyane mu bitugu no mu gatuza.”

Undi muturage utuye hafi aho yavuze ko hari igihe bumva induru bagasohoka batabaye, bagasanga abatewe bamaze kwamburwa ababateze bo bamaze kwiruka bakababura.

Ati: “Hari umugabo baherutse kuhategera baramuniga, banamwambura igare. Twageze aho dusanga ari kugaragurika mu muhanda, abandi bamaze kwiruka.

Hari n’umukecuru bahakubitiye mu rukerera. Iyo twumvise induru turatabara ariko ntitubabona kuko bahita biruka. Ubu nta muntu utinyuka kuhanyura nimugoroba cyangwa mu rukerera.”

Abo baturage bavuga ko aka gace kazwi nk´i Mugereke atari mu mujyi, ariko ko abahanyura baba akenshi bavuye mu isantere ya Musumba, ahakunze kubera ubucuruzi bwinshi. Bakeka ko ababatega babikora bakeka ko abahanyura baba bafite amafaranga bavuye guhaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Minani Jean Paul, yavuze ko ubuyobozi bwahisemo gufata ingamba zo gukumira icyo kibazo, ahamaze gufatwa abantu bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati: “Iki kibazo twakimenye mu minsi ishize, turagihagurukira. Mu cyumweru gishize twafashe abantu bagera kuri 12 tubajyana mu bigo binyurwamo by’igihe gito kugira ngo bigishwe. Twabafashe dufatanyije n’irondo ry’umwuga ndetse n’irondo ry’abaturage. Niba byongeye, turakomeza gukorana n’abaturage tubashakishe.”

Avuga ko ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’abantu bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabakubita ndetse bakanabambura ibyabo. Kugeza ubu, abantu barenga 12 bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi kigikomeje.

Bwongeyeho ko kandi buri gukurikirana ikibazo cy’inzoga z’inkorano n’ibigage biboneka mu isantere ya Musumba, kuko hari amakuru agaragaza ko bamwe mu bakora uru rugomo baba ari abantu bamara umunsi muri iyo santere banywa, bwakwira bakajya gutega abaturage.

Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibikorwa by’urugomo, ndetse bagakomeza gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano wabo urusheho kubungabungwa.

Previous Post

Iran yaburiye u Burayi ko niburamuka buhaye ubufasha Amerika na Israel buzahura n’ibibazo

Next Post

Nairobi: Umwuzure wahitanye abantu 10

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Nairobi: Umwuzure wahitanye abantu 10

Nairobi: Umwuzure wahitanye abantu 10

Please login to join discussion

Recommended

Kamonyi: Polisi yarashe ibisambo bitatu byari biri gutema abaturage

Kamonyi: Polisi yarashe ibisambo bitatu byari biri gutema abaturage

September 18, 2025
Impunzi z’Abarundi zirenga 100 zari mu Rwanda zatashye

Impunzi z’Abarundi zirenga 100 zari mu Rwanda zatashye

November 25, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In