Hatangiye iperereza ryimbitse nyuma y’uko abapolisi bari mu kazi, batabaye bashaka gutemwa n’abagabo batatu bitwaje imihoro, bateye akabari mu murenge wa Ngamba, bagatema abaturage bane bakabakomeretsa.
Aya makuru avuga mu masaha y’ijoro ku wa Gatatu ko hari abagabo b’ibisambo bateye akabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro, mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi bafite imihoro n’ibyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko abakomerekejwe “n’ayo mabandi bagera ku baturage bane, ari bo Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent, Ndayisenga Floribert na Mwenedata Samuel.
Aba baturage bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Yagize ati “Polisi yarashe amabandi atatu yagaragaye mu bikorwa bigayitse by’ubugome, aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo.”
Polisi irahumuriza abaturage n’abaturarwanda, ikibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko ibindi bisobanuro bizaboneka nyuma y’iperereza ry’imbitse.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



