Banki Nkuru y’u Rwanda iramenyesha abantu ko hari inoti z’amafaranga zizaba zitagifite agaciro mu gihe cy’amezi 12 uhereye ku wa 02 Werurwe 2026.
Hashingiwe ku Iteka rya Perezida N°11/01 ryo ku wa 27/02/2026, Banki Nkuru y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko inoti z’amafaranga y’u Rwanda zikurikira zizaba zitagifite agaciro mu Rwanda nyuma y’amezi 12 uhereye ku wa 02 Werurwe 2026, itariki Iteka rya Perezida rizikuraho ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Republika y’u Rwanda. Nyuma y’iki gihe, izo noti ntizizaba zicyemewe gukoreshwa mu kwishyurana.
Izo noti ni izi:
Inoti ya 500 FRW yakozwe ku wa 01.07.2004 na ngenzi yayo yakozwe ku wa 01.01.2013
Inoti ya 1000 FRW yakozwe ku wa 01.07.2004 ndetse n’iyakozwe ku wa 01.05.2015
Inoti ya 2000 FRW yakozwe ku wa 31.10.2007
Inoti ya 5000 FRW yakozwe 01.04.2004 ndetse n’iyakozwe ku wa ku wa 01.02.2009.
Abafite izo Noti zimaze kuvugwa, bashishikarijwe kwihutira kuzihinduza ku bigo by’imari bibegereye mu gihe cy’amezi icyenda (9), uhereye ku itariki ya 02 Werurwe 2026 kugeza 01 Ugushyingo 2026. Nyuma y’iyi tariki, izo noti zizajya zihindurizwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu-Kigali ndetse no mu mashami yayo yose kugeza ku itariki ya 01 Werurwe 2027.



![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



