Umugabo wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ine w’umuturanyi we.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kavumu A, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.
Se w’uyu mwana yavuze ko umwana bamusize mu rugo, Se na nyina bagiye mu mirimo, maze uyu mugabo w’imyaka 37 ukekwa kumusambanya anyura ku rugo, kuko basanzwe banaturanye.
Uyu mugabo yaje kubwira uwo mwana ko yaza akajya kumuha imyumbati akarya, maze amugejejeyo amwambura akenda k’imbere aramusambanya.
Amakuru yaje kumenyekana umwana asubiye iwabo atekerereza nyina ibyamubayeho, maze ababyeyi bamenyesha inzego z’ubuyobozi nazo zimuta muri yombi.
Uyu mugabo wari usanzwe yarasenye urugo aho yatandukanye n’umugore we, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi mu karere ka Nyanza.














