Nyuma y’uko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement atawe muri yombi akekwaho ibyaha byo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangiye kumukoraho iperereza ku cyaha cya ruswa.
Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry wemeje ko batangiye iperereza ku cyaha cya ruswa.
Ati “nyuma y’uko Niyigaba Clement afashwe, bishingiye ku byaha akekwaho byo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, RIB yatangije iperereza ku cyaha cya ruswa, ikekwa kuba yaratanzwe kugira ngo hadakorwa ibyo amategeko ateganya.”
Dr. Murangira B.Thierry yasabye abantu bose bafite amakuru ya ruswa ku bijyanye n’imitangire y’ibyangombwa byo kubaka kujya bayatanga ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Umuvugizi wa RIB yongeyeho ko uru Rwego rwibutsa abantu ko gutanga ruswa kugira ngo ukore ibinyuranye n’itegeko cyangwa uhabwe icyo itegeko ridateganya ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ko harimo ingaruka zo gukurikiranwa mu butabera ndetse kirimo n’igihombo.
DC Clement yatawe muri yombi tariki 1 Mata 2026, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inzu iri gusenywa avuga ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yatunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye.
Niyigaba yavuze ko yasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya.
Ubwo DC Clement yatabwaga muri yombi yagaragaye mu kiganiro yahaye umunyamakuru ahamya ko yasenyewe kandi nyamara yarabiherewe uburenganzira n’abo yise “Abahigi” yishyuye ruswa y’arenga ibihumbi 900Frw anahamya ko abifitiye ibimenyetso.
Muri iki kiganiro DC Clement yagaragaje ko “Abahigi” yahaye amafaranga bahujwe na bo n’ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



