Umugabo witwa Kwizera Eric w’imyaka 29 yatawe muri yombi akurikiranyweho kugerageza gutwika inzu yabagamo n’umuryango we, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mafaranga ibihumbi 80 Frw umugore we yari yakuye mu itsinda akanga ko bayagabana.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyamura, Akagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026. Amakuru aturuka ku baturanyi avuga ko uyu mugabo yashakaga ko bagabana ayo mafaranga kugira ngo ayifashishe mu kunywa inzoga, ariko umugore arabyanga, bituma amakimbirane afata indi ntera.
Bivugwa ko mu rukerera, uyu mugabo yafashe ikibiriti atwika matela bari baryamyeho, agamije gutwika inzu bari kumwe n’abana babo. Ku bw’amahirwe, umugore yari atarasinzira, yahise abyuka, agundagurana n’umugabo mu rwego rwo gushaka uko yakiza ubuzima bwe n’ubw’abana. Yaje kubasha gukingura urugi arasohoka, atabaza, ari na bwo abandi bari mu nzu bahise basohoka.
Nubwo ubuzima bwabo bwakijijwe n’ubutabazi bwihuse, icyumba bararamo cyahiye kirakongoka, kirimo imyambaro, ibiryamirwa ndetse n’ayo mafaranga ibihumbi 80 Frw bapfaga.
Nyuma y’ibi, Kwizera yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyakabuye, aho afungiye mu gihe iperereza rikomeje.
Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho imyitwarire irimo urugomo, akenshi iterwa n’ubusinzi bukabije, ndetse ngo yari aherutse no kuva mu kigo ngororamuco azira ihohoterwa yakoreraga umugore we.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye buvuga ko bwari busanzwe buzi ayo makimbirane, ariko butari bwarigeze butekereza ko ashobora kugera ku rwego rwo gushaka gutwika umuryango. Bwanasabye uwo mugore gutanga ikirego kugira ngo amategeko akurikizwe.
Bwanibukije abaturage kwirinda amakimbirane n’ubusinzi bukabije, bushobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no guhungabanya ubuzima bw’imiryango. Bugaragaza kandi ko mu murenge hari indi miryango 22 ibana mu makimbirane, ikaba iri kwitabwaho binyuze muri gahunda zigamije kubigisha no kubagarura mu mubano mwiza.


ISOKO:imvaho nshya


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



