• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Amerika: Perezida yirukanye Minisitiri w’Ubutabera

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 3, 2026
in Amakuru
445 29
0
Amerika: Perezida yirukanye Minisitiri w’Ubutabera
656
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuyeho Pam Bondi wari Minisitiri w’Ubutabera, kubera ibibazo bitandukanye by’umusaruro nkene no kugenda biguru ntege mu gushyira hanze inyandiko za Jeffrey Epstein.

Trump yagaragaje ko amushimira akazi yakoze ariko bikavugwa ko hari aho byageze akajya atinza imyanzuro nk’igihe hari abantu bavuze nabi Trump ku buryo bakwiye kujyanwa mu mategeko ariko Bondi agatinza ibyo birego.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Bondi yahise asimburwa n’uwari Minisitiri w’Ubutabera Wungirije wanabaye umunyamategeko wihariye wa Trump, Todd ‌Blanche, nk’uko Trump yabitangaje.

Trump yashimiye Bondi, avuga ko ari Umunyamerika ukomeye ndetse ukunda igihugu, anamushimira kuba yari inshuti ye ikomeye. Trump yavuze ko Bondi azajya gukorera mu rwego rw’abikorera ariko ntiyatangaza aho ari ho.

Bondi abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje gukorera uru rwego byari ishema kuri we.

Ati “Kuyoborana na Trump muri bikorwa byo kugira Amerika igihugu gitekanye byari ishema kuri njye nzabizirikana ubuzima bwanjye bwose.”

Mu buyobozi bwe, Bondi wari umaze umwaka urenga kuri iyi mirimo yakundaga gushyigikira politiki na gahunda za Trump, ndetse no mu gihe cy’iperereza yemereraga White House kugira ijambo, ibidasanzwe bikorwa kuko Urwego rw’Ubutabera (DOJ) kuko rwigenga.

Ibibazo byaje kuvuka ubwo abaturage ndetse na Guverinoma byasabaga ko dosiye za Epstein zishyirwa hanze akabigendamo biguru ntege, akabirwanya avuga ko binyuranyije n’amategeko.

Ibi byatumye abagize guverinoma batangira kugaragaza ko batishimiye imiyoborere ya Bondi ndetse bagaragaza ko hari n’ibindi birego akereza nkana.

Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi, abifashijwemo na Ghislaine Maxwell bigeze gukundanaho na we wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 mu 2022.

Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.

Previous Post

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 30 arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka itandatu agahita atoroka

Next Post

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka

Please login to join discussion

Recommended

Uburyo bushya bugiye kujya bukoreahwa mu gutwara abantu mu buryo rusange i Kigali

Uburyo bushya bugiye kujya bukoreahwa mu gutwara abantu mu buryo rusange i Kigali

November 29, 2025
Huye: Abantu batatu bapfiriye rimwe, hakekwa inzoga banyoye

Huye: Abantu batatu bapfiriye rimwe, hakekwa inzoga banyoye

March 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In