Inzego zitandukanye zo mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango zatangiye gushakisha abagabo babiri, bikekwa ko bishe mugenzi wabo aje gukiza umugore bashakaga gusambanya ku gahato.
Byabareye mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira.
Gitifu w’Umurenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin yatangaje ko inkuru y’urupfu rwa Uzabakiriho Onesphore rwaturutse ku bushyamirane n’abagabo batatu basangiraga inzoga n’umugore watandukanye n’umugabo, bashaka kumusambanya arabyanga.
Gitifu Ndishimye avuga ko muri abo bagabo batatu bari bagiye gusambanya uyu mugore, umwe mu wafashwe yemereye Inzego ko bari babyumvikanye n’umugore ko bamusambanyiriza iwe mu rugo kuko ari ho banyweraga, byagera kuri iyo ngingo, umugore akabigarika.
Ati: ”Uyu mugore akimara kubahakanira intonganya zahise zitangira batangiye kurwana, Uzabakiriho aje gutabara baramukubita ahita apfa.”
Ndishimye yakomeje avuga ko babiri muri abo bakekwaho kwica mugenzi wabo wari uje gukiza bahise bacika, gusa akavuga ko baza gufatwa kuko bakoze igikorwa kibi.
Umurambo wa Uzabakiriho Onesphore wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma, mu gihe umwe mu bafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



