Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, uherereye mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
Mu itangazo RIB yashyize hanze ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Hategekimana Silas akekwaho kwakira amafaranga mu bihe bitandukanye hagati ya 2023 na 2024, ayo yoherezwaga na Rubazinda Callixte usanzwe ayobora sosiyete ya Calliane Company Ltd.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko ayo mafaranga yatangwaga kugira ngo Hategekimana afashe Rubazinda gukomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bivugwa ko yabikoraga adafite ibyangombwa n’impushya zibimwemerera.
RIB kandi ivuga ko uyu muyobozi yajyaga atanga amakuru mbere y’ikorwa ry’ubugenzuzi ku bucukuzi bwakorwaga, bigafasha Rubazinda kwirinda gufatirwa mu cyuho.
Rubazinda Callixte na we yatawe muri yombi aho akurikiranywe nk’ukekwaho kugira uruhare muri ibi byaha bya ruswa.
Nyuma y’iryi fatwa, RIB yongeye kwibutsa abaturage ko ibyaha bya ruswa bidafite igihe birangirira, bityo uwo ari we wese ubifatirwaho ibimenyetso ashobora gukurikiranwa no kubihanirwa igihe icyo ari cyo cyose.
Yanashishikarije kandi Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku hantu hose hakekwa ibikorwa bya ruswa kugira ngo birandurwe burundu.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



