• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyarugenge: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Mageragere

ISHIMWE MOISE by ISHIMWE MOISE
April 30, 2026
in Amakuru
576 44
0
Nyarugenge: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Mageragere
858
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, uherereye mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no kumena ibanga ry’akazi.

Mu itangazo RIB yashyize hanze ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Hategekimana Silas akekwaho kwakira amafaranga mu bihe bitandukanye hagati ya 2023 na 2024, ayo yoherezwaga na Rubazinda Callixte usanzwe ayobora sosiyete ya Calliane Company Ltd.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Amakuru y’ibanze agaragaza ko ayo mafaranga yatangwaga kugira ngo Hategekimana afashe Rubazinda gukomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bivugwa ko yabikoraga adafite ibyangombwa n’impushya zibimwemerera.

RIB kandi ivuga ko uyu muyobozi yajyaga atanga amakuru mbere y’ikorwa ry’ubugenzuzi ku bucukuzi bwakorwaga, bigafasha Rubazinda kwirinda gufatirwa mu cyuho.

Rubazinda Callixte na we yatawe muri yombi aho akurikiranywe nk’ukekwaho kugira uruhare muri ibi byaha bya ruswa.

Nyuma y’iryi fatwa, RIB yongeye kwibutsa abaturage ko ibyaha bya ruswa bidafite igihe birangirira, bityo uwo ari we wese ubifatirwaho ibimenyetso ashobora gukurikiranwa no kubihanirwa igihe icyo ari cyo cyose.

Yanashishikarije kandi Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku hantu hose hakekwa ibikorwa bya ruswa kugira ngo birandurwe burundu.

Previous Post

Icyo Kiliziya Gatolika ivuga ku Bakirisitu biyita ‘Abatowe’ batoye Papa wabo

Next Post

Nyanza: Abaganga batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uburangare ku mubyeyi wari utwite bwaje guteza ikibazo ku mwana

ISHIMWE MOISE

ISHIMWE MOISE

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Nyanza: Abaganga batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uburangare  ku mubyeyi wari utwite bwaje guteza ikibazo ku mwana

Nyanza: Abaganga batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uburangare ku mubyeyi wari utwite bwaje guteza ikibazo ku mwana

Please login to join discussion

Recommended

Umushoramari washinze sosiyete ya Marshal Real Estate yatawe muri yombi

May 22, 2026
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko urubanza rwa Semuhungu Eric rubera mu muhezo

April 28, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In