Abaganga batatu bakorera mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho kutita ku mubyeyi wari utwite uko bikwiye bigatera ingaruka ku mwana yari atwite.
Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko uwo mubyeyi yagejejwe ku bitaro akeneye ubuvuzi bwihuse, ariko ntahabwe serivisi ku gihe. Byaje kurangira abyaye umwana utagejeje igihe (premature), nyuma hashize akanya ahita yitaba imana.
Bivugwa ko iki kibazo cyakurikiwe n’ikirego cyatanzwe n’uwo mubyeyi, nyuma y’uko hari indi nkuru nk’iyi iherutse kuvugwa ku rwego rw’igihugu, aho abayobozi bakuru banenze imyitwarire y’abaganga bagaragayeho uburangare mu kwita ku babyeyi batwite.
Abo baganga bahise bahamagarwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, aho bafungiye mu gihe iperereza rikomeje.
Amakuru ava mu bitaro bya Nyanza avuga ko ubuyobozi bwaburiye abandi bakozi kwitwararika mu kazi kabo ka buri munsi, bunabibutsa uburemere bw’akazi bashinzwe.
Hari n’abaturage bavuga ko bahuye n’ibibazo bisa n’ibi muri ibyo bitaro. Umwe muri bo yavuze ko umugore we yigeze kujyanwa kubyarira aho nimugoroba, ariko agategereza igihe kirekire atitabwaho, aza kubagwa mu ijoro rikeye, umwana akurwa mu nda yapfuye.
Yongeyeho ko umugore we yaje koherezwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza i Huye (CHUB) nyuma yo kudoda nabi, bikaba byaramugizeho ingaruka kugeza n’ubu.
, inzego zibishinzwe ntiziratangaza ku mugaragaro icyo zivuga kuri iki kibazo, mu gihe iperereza rikomeje.
ISOKO: UMUSEKE














