Urwego rushinzwe Igorora (Rwanda Correctional Service, RCS) rwahakanye amakuru avuga ko mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere harimo Iseru.
Nyuma yo kumva amakuru y’uko Iseru yaba iri mu Igororero rya Mageragere RCS yavuze ko mu rwego rwo yagize ati “Mu rwego rwo gusubiza abatubajije no kubamara impungenge, turabamenyesha ko nta murwayi w’Iseru uri mu Igororero rya Nyarugenge, ndetse n’ahandi muri RCS.”
RCS ivuga ko ingamba zo gukumira indwara z’ibyorezo zafashwe, abantu bashya binjira mu magororero babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Ati” Mu ngamba zo gukumira indwara z’ibyorezo, abantu bashya binjira mu magororero babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.”
Iseru ni indwara yandura cyane, iterwa na Virusi ifata mu myanya y’ubuhumekero, ikwirakwira mu mwuka binyuze mu gukorora no kwitsamura.
Mu bimenyetso biyiranga harimo kugira umuriro mwinshi, inkorora, amaso atukura, n’uduheri tw’umutuku ku mubiri.
Kugeza ubu nta muti wihariye uyivura, bityo kuyirinda ni uguterwa urukingo.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



