Kaminuza ya Harvest Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’umuziki n’ubugeni.
PhD Chris Brown yahawe ni iy’icyubahiro, bivuze ko atagiye ku ntebe y’ishuri ngo ayikorere cyangwa akore ubushakashatsi, ahubwo yayihawe kubera amateka n’impinduka yakoze mu muziki w’Isi n’ibijyanye n’ubugeni muri rusange.
Iyi mpamyabumenyi Chris Brown yayihawe ku wa 23 Gicurasi 2026, ndetse yagaragaye yitabiriye ibirori byahuriyemo abarangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri iyi kaminuza.
Mu butumwa uyu muhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize kuri Instagram yagaragaje ko yishimiye iyi mpamyabumenyi. Ati “nakoze akantu.”
Chris Brown ahawe iyi PhD mu gihe akomeje kwandika amateka mu muziki ku rwego rw’Isi. Album yashyize hanze ku wa 8 Gicurasi 2026 yise ‘BROWN’ ni imwe mu zikunzwe cyane kuri Billboard.
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2002 ubwo yari afite imyaka 13, ariko amenyekana cyane mu 2005 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Run It’.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



