Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo cya metero umunani akarenzaho béton, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.
Iki cyemezo cyafatiwe mu rubanza rwabereye mu ruhame ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu rubanza rwabereye mu Nteko rusange yo mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.
Uru rubanza ruregwamo abantu bane barimo Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we, Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry Etienne na Sumbabose Jacques.
Aba uko ari bane baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe aregwa ko we n’umugore we bagiye umugambi wo kwica nyina w’uyu mugabo witwa Mukaremezo Xaverine biturutse ku mafaranga bagombaga kumwishyura angana na miliyoni 2 Frw. Bamaze kunoza uwo mugambi, uyu mugabo yahamagaye nyina ngo aze ayamuhe, ageze mu rugo rwe tariki ya 1 Gicurasi 2026 undi ajya gushaka umufasha kumwica.
Icyo gihe yagiye kureba Nzabonimana Thierry ngo aze kumufasha. Umugore wa Shehe yahise ajya ku muhanda kubanekera. Baramwishe ntiyashiramo umwuka neza bamujugunya mu mwobo wa metero umunani bashyiraho ibiti bazi ko yapfuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko bukeye uwo mugabo amaze kwica nyina yahise ajya kuzana umufundi wari usanzwe umwubakira, araza bafatanya gushyiraho ‘béton’ kuri cya cyobo. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mukecuru yari atarapfa ahubwo bamwubakiyeho ari gutaka atabaza ngo bamukuremo.
Tariki ya 3 Gicurasi wa mufundi yahise yubaka inzu kuri cya cyobo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso burundu. Ubugenzacyaha bwaje kumenya ayo makuru bujya kuri cya cyobo, burahasenya busangamo umurambo wa nyakwigendera.
Amakuru aba bagabo batatu batanze mu ibazwa ndetse n’uburyo bireguye nibyo byashingiweho urukiko rufata umwanzuro w’uko aba baregwa bose uko ari bane bari babanje gucura umugambi wo kwica nyakwigendera.
Urukiko rwavuze ko aba baturage uko ari bane bose bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha, urukiko rwemeje ko rubahanishije igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha byose bose uko ari bane.
Abaturage bagaragaje ko bibabaje kuba umuntu yakwica umuntu yabanje kubigambirira, bakagaragaza ko biteye agahinda kuba noneho umwana yica umubyeyi we.














