Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Charles Tchouplaou wakiniraga Ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y’Epfo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25, wavukiye muri Cameroun ndetse ufite uburebure bwa metero 1,99, yageze muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2025.
Mbere yaho yakiniye CR Bernoussi muri Maroc, Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun.
Yabaye myugariro wa gatatu wo hagati uguzwe na Rayon Sports nyuma y’Umunye-Congo Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC na Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC.
Kugura aba bakinnyi bose bivuze ko hari abashobora gusohoka mu bari basanzwe muri iyi kipe ari bo Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery basoje amasezerano, kongeraho Rushema Chris ugifite undi mwaka umwe.
Undi mukinnyi mushya wamaze kwinjira muri Rayon Sports ni Ndayishimiye Didier ukina hagati mu kibuga asatira izamu cyangwa ku ruhande rwose rw’iburyo, wavuye muri AS Kigali.
Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports, Umufaransa Dylan Lienart, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko bazagura abakinnyi bari hagati y’umunani na 12.
Mu bandi bavugwa muri Rayon Sports, bivugwa ko basinye hasigaye gutangazwa ni Ndikumana Fabio na Muhoza Daniel mu gihe kandi iyi kipe yifuza Iradukunda Elie ’Tatou’ na Hakizimana Zuberi bakinira Mukura VS.
Abandi ni Abarundi Muderi Akbar uri gusoza amasezerano muri Gasogi United na Henry Msanga uheruka gutandukana na Police FC.
Ni mu gihe mu bakinnyi bane Gikundiro yamaze kongerera amasezerano harimo Nshimimana Fabrice, Ishimwe Ganijuru Elie na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’, bose bakina mu bwugarizi.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



