• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ngoma: Abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo akarenzaho béton bakatiwe gufungwa burundu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 10, 2026
in Amakuru
454 5
0
Ngoma: Abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo akarenzaho béton bakatiwe gufungwa burundu
635
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo cya metero umunani akarenzaho béton, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.

Iki cyemezo cyafatiwe mu rubanza rwabereye mu ruhame ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu rubanza rwabereye mu Nteko rusange yo mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

You might also like

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

Uru rubanza ruregwamo abantu bane barimo Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we, Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry Etienne na Sumbabose Jacques.

Aba uko ari bane baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe aregwa ko we n’umugore we bagiye umugambi wo kwica nyina w’uyu mugabo witwa Mukaremezo Xaverine biturutse ku mafaranga bagombaga kumwishyura angana na miliyoni 2 Frw. Bamaze kunoza uwo mugambi, uyu mugabo yahamagaye nyina ngo aze ayamuhe, ageze mu rugo rwe tariki ya 1 Gicurasi 2026 undi ajya gushaka umufasha kumwica.

Icyo gihe yagiye kureba Nzabonimana Thierry ngo aze kumufasha. Umugore wa Shehe yahise ajya ku muhanda kubanekera. Baramwishe ntiyashiramo umwuka neza bamujugunya mu mwobo wa metero umunani bashyiraho ibiti bazi ko yapfuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko bukeye uwo mugabo amaze kwica nyina yahise ajya kuzana umufundi wari usanzwe umwubakira, araza bafatanya gushyiraho ‘béton’ kuri cya cyobo. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mukecuru yari atarapfa ahubwo bamwubakiyeho ari gutaka atabaza ngo bamukuremo.

Tariki ya 3 Gicurasi wa mufundi yahise yubaka inzu kuri cya cyobo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso burundu. Ubugenzacyaha bwaje kumenya ayo makuru bujya kuri cya cyobo, burahasenya busangamo umurambo wa nyakwigendera.

Amakuru aba bagabo batatu batanze mu ibazwa ndetse n’uburyo bireguye nibyo byashingiweho urukiko rufata umwanzuro w’uko aba baregwa bose uko ari bane bari babanje gucura umugambi wo kwica nyakwigendera.

Urukiko rwavuze ko aba baturage uko ari bane bose bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha, urukiko rwemeje ko rubahanishije igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha byose bose uko ari bane.

Abaturage bagaragaje ko bibabaje kuba umuntu yakwica umuntu yabanje kubigambirira, bakagaragaza ko biteye agahinda kuba noneho umwana yica umubyeyi we.

Previous Post

Rayon Sports yaguze myugariro mushya

Next Post

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi
Amakuru

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

by OMEGA BOY
June 11, 2026
Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Next Post
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw'ubuntu mu gikombe cy'Isi

Please login to join discussion

Recommended

TikTok has been temporarily blocked in the US

TikTok has been temporarily blocked in the US

January 19, 2025
Umunyamakuru Gloria Mukamabano wari umaze imyaka 9 akorera RBA yasezeye

Umunyamakuru Gloria Mukamabano wari umaze imyaka 9 akorera RBA yasezeye

February 26, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

June 11, 2026
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi
Amakuru

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

June 11, 2026
Ngoma: Abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo akarenzaho béton bakatiwe gufungwa burundu
Amakuru

Ngoma: Abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo akarenzaho béton bakatiwe gufungwa burundu

June 10, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In