Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurant utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda za mu gitondo kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange bizajya bigeza saa Kumi za mugitondo.
Aya masaha azubahirizwa kuva ku wa 12 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, mu bihe by’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Itangazo rashyizwe hanze na RDB ku wa 12 Kamena rivuga ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura mu gihe cy’imikino y’Igikombe cy’Isi.
Riti “Amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurant, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda za mu gitondo (3:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane. Ibyo bikorwa byemerewe gukora kugeza saa Kumi za mugitondo (4:00 ) kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, muri wikendi no ku minsi y’ibiruhuko rusange.”
Amabwiriza asanzwe akurikizwa arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.
RDB yavuze ko yibutsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha.
Riti “Birabujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.”
Amabwiriza ya RDB yari asanzwe yasabaga ko abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.














