• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abagande batandatu bafunzwe bakekwaho kwiba Equity Bank asanga miliyari 5

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 24, 2026
in Amakuru
481 5
0
Abagande batandatu bafunzwe bakekwaho kwiba Equity Bank asanga miliyari 5
673
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Hashize igihe Equity Bank Rwanda itaka ubujura bw’ikoranabuhanga ndetse kuri ubu  abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Uganda, bari mu bakurikiranyweho kuba barayibye miliyari 4.9 Frw .

Kuri ubu  Isi y’Ikoranabuhanga uko irushaho gutera imbere ni nako abakoresha amayeri no gushaka kwibisha iryo koranabuhanga na bo biyongera.

You might also like

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Ubusanzwe amabanki asanzwe agira uburinzi bukomeye kugira ngo ahangane n’ubujura bw’ikoranabuhanga, cyane cyane ubwambukiranya imipaka .

Usibye n’ibyo, amabanki agira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rifasha kuvumbura ibitero byose bikoreshwa ikoranabuhanga.

Byagenze gute ngo Equity Bank yisange yacucuwe ?

Equity Bank Rwanda iheruka gutangaza ko yakorewe ubujura bwa Miliyari Frw 85 bukoresheje ihererekanya ry’amafaranga kuri mobile money.

Nyuma y’ayo makuru, iperereza ryaratangiye ndetse kugeza ubu  ntiharavugwa nyir’izina umubare w’abamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubwo bujura.

Abagande bisanze bate muri uyu mugambi ?

Amakuru avuga ko ku wa 15 Werurwe 2026, ari bwo byamenyekanye ko aba Bagande batandatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba mu buryo bw’ikoranabuhanga aya mafaranga angana na miliyari 4.9Frw ndetse ku munsi w’ejo tariki ya 23 Werurwe 2026 ari bwo byari biteganyijwe ko batangira kuburanishwa n’inkiko zo muri Uganda.

Inyandiko z’ibirego zatanzwe na Polisi ya Uganda, abashinjwa baregwa kuba barakoresheje ikoranabuhanga mu kwinjira mu buryo bw’imikorere bwa Equity Bank Rwanda, bakiba asaga miliyari 4.9 z’amafaranga y’u Rwanda (agera kuri miliyoni 3.4 z’Amadolari ya Amerika).

Iki kirego cyanditswe muri Polisi ya Kampala (CPS Kampala) kuri nimero CRB: 215/2026, kikaba gishingiye ku cyaha cy’ubujura bw’ikoranabuhanga , bunyuranije n’ingingo ya 18 (1) & (2) y’itegeko rigenga ikoreshwa nabi rya mudasobwa (Computer Misuse Act).

Abakekwa muri ubwo  bujura ni Mugisha Solomon (Nelson) ,Enock Mpanga Kazigeme, Katerega Benedicto , Kiyimba Faruk, Oketcho Gerard na Katamba Isma.

Inyandiko za Polisi zerekana ko aba hamwe n’abandi bagishakishwa, bakoze iki cyaha hagati ya tariki 14 na 18 Gashyantare 2026.

Inyandiko y’ibirego ivuga ko binjiye mu buryo bw’imikorere bwa banki i Kigali, ibi bikaba byerekana ko atari ubujura busanzwe bwo kuri konti, ahubwo ari ukwinjira muri sisitemu hagati .

Ntibyahungabanyije konti z’abakiriya…

Mu itangazo rya Equity Bank Rwanda ryo ku wa 15 Werurwe 2026, rivuga ko sisiteme zo kugenzura zabonye ibikorwa by’ihererakanya ry’amafaranga bidasanzwe , hahita hatangizwa ingamba z’umutekano,hakurikijwe uburyo bw’imikorere n’imicungire.

Iyi banki ivuga ko yakoranye n’inzego zibishinzwe , ihita ihagarika icyo kibazo.

Equity Bank Rwanda ivuga ko igice kinini cy’amafaranga yari yiyohererejwe yabashije kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24.

Yongeraho ko ibyabaye bitagize ingaruka ku bakiriya bayo.

Iti “Turifuza guhumuriza abakiriya bacu n’abafatanyabikorwa ko amafaranga y’abakiriya n’amakonti yabo bikomeje kurindwa neza, kandi ibikorwa bya banki bikomeje nk’ibisanzwe. Nta mafaranga y’abakiriya yigeze abura.”

 Itegeko ryo muri Uganda riteganya igihano cy’imyaka 10 ku muntu wakoze icyaha cyo kwiba hifashishishwe mudasobwa mu bindi bihugu ‘Cyber Terrorism’

Itegeko kandi rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’icyaha cy’ikoranabuhanga abujijwe gukora mu rwego rwa Leta cyangwa inzego z’imari (Amabanki) mu gihe cy’imyaka icumi.

Previous Post

Uganda: Umunyarwandakazi yagerageje kwiba banki miliyoni 280 Frw arafatwa

Next Post

Nyanza: Umugabo w’imyaka 37 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi
Amakuru

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

by OMEGA BOY
June 11, 2026
Next Post
Nyanza: Umugabo w’imyaka 37 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine

Nyanza: Umugabo w'imyaka 37 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka ine

Please login to join discussion

Recommended

U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere cyabwo

March 15, 2026
Uko korora iminyorogoto n’amasazi byatumye Mujawayesu yurira indege akaniyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Uko korora iminyorogoto n’amasazi byatumye Mujawayesu yurira indege akaniyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza

November 15, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

June 11, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In