• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abafite ibinyabiziga batarakorera ‘mutation’ bahawe ukwezi kumwe ko kuba bamaze kubyiyandikishaho

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 27, 2026
in Amakuru
509 15
0
Abafite ibinyabiziga batarakorera ‘mutation’ bahawe ukwezi kumwe ko kuba bamaze kubyiyandikishaho
726
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batandukanye bafite ibinyabiziga bagomba gukora ihererekanya (mutation) bahawe ukwezi kumwe ko kuba babisabye ndetse babikorewe kandi ko nyuma y’icyo gihe bashobora kuzafatirwa ibihano birimo no gufatira ibinyabiziga byabo.

Ibyo byavugiwe mu kiganiro RRA na Polisi y’Igihugu byagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Mutarama 2026.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Ibyo bizakorwa binyuze mu bukangurambaga bwatangijwe ku itariki 26 Mutarama kugeza ku itariki 28 Gashyantare 2026. Buzakorwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu isanzwe ikurikirana umutekano wo mu muhanda.

Izo nzego zombi zigaragaza ko hari ikibazo cy’abantu benshi batunze ibinyabiziga byari iby’abandi bantu harimo ababiguze abihawe nk’impano cyangwa ababibizunguye ariko ntibajya gukora ihererekanya ngo bijye mu mazina yabo.

Ni mu gihe amateko ategenya ko mu gihe kitarenze iminsi umunani nyir’ikinyabiziga ahindutse, ihererekanya rigomba kuba ryakozwe.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yagaragaje ko hashyizwe ingufu mu uburyo icyo kigo cyari gisanzwe gifasha abantu gukora ihererekanya ku buryo muri uku kwezi abantu bose bazaba bafashijwe.

Muri Kigali nk’ahantu hari 70% by’ibinyabiziga biri mu gihugu, ahakorerwaga ihererekanya ry’ibinyabiziga hari i Masaka gusa ariko ubu hiyongeyeho i Gikondo, kuri Canal Olympia i Rebero ndetse n’i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.

Iminsi yo gukora na yo yarongewe kuko mbere abashakaga izo serivisi bazihabwaga ku wa Kabiri no ku wa Kane gusa ariko ubu biri gukorwa iminsi yose uretse ku Cyumweru ndetse abakozi babikoraga bakubwe inshuro 10.

Ahandi mu ntara naho bizajya bikorwa umunsi yose ukuyemo ku Cyumweru.

Uwitonze yavuze ko kugeza ubu hari abantu barenga ibihumbi 16 bamaze gusaba gukorerwa ‘mutation’ muri abo ibihumbi bitatu nta mbogamizi bafite bazahita bahabwa iyo serivisi mu gihe abandi ibihumbi 10 harimo ibibazo byo kubanza gukemura.

Yavuze ko nta kibazo na kimwe cyatuma uwatse iyo serivisi birangira atayihawe ku buryo nta rwitwazo rwatuma umuntu agera aho afatirwa ibihano.

Ati “Abo twasuzumye twasangaga bagiye bafite impamvu zihariye zituma ihererekanya ritinda ubu twamaze kubaha umurongo ku buryo abafite ibisa na byo tuzabafasha gutyo. Ikizaza cyihariye na cyo tuzagisuzuma. Nta nzitizi yakabaye yatuma umuntu ataza kwandukuza ikinyabiziga.”

Aho yasobanuye ko imbogamizi zirimo nko kuba umwe mu bashaka gukora ihererekanya avuga ko uwo baguze yamubuze, uwaguze n’umuntu akitaba Imana cyangwa akajya mu mahanga n’ibindi byose byahawe umurongo kuko RRA izajya ihabwa amakuru ikabyikurikiranira mu gihe runaka nyuma ikaguha iyo serivisi.

Kugeza ubu abashaka gukora ihererekanya babanza kubisaba mu buryo bw’ikoranabuhanga bagahabwa umunsi ndetse kuri moto hishyurwa 30.000 Frw mu gihe imodoka ari 60.000 Frw.

Ayo mafaranga yishyurwa hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi haba kuyafatanya cyangwa akishyurwa n’uruhande rumwe.

Ikindi ni uko ihererekanya ry’ikinyabiziga rikorwa habanje kurebwa niba nta kirarane cy’umusoro gifite kuko mu bihererekanywa ideni ritarimo.

Ibibazo biterwa no kudakora ihererekanya ry’ibinyabiziga ahanini biba mu muhanda kuko usanga ikinyabiziga kicyanditse mu mazina y’uwari nyiracyo mbere, ugitwara uyu munsi yajya akora amakosa ndetse n’amande aciwe bikabarwa kuri uwo wundi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga, yavuze ko kimwe mu bigora urwo rwego mu gukurikirana abanyuranyije n’amategeko y’umuhanda ari ugusanga utwaye ikinyabiziga atari we cyanditseho.

Ati “Ibinyabiziga tubifatira mu makosa noneho mu gukurikirana tugasanga harimo no kuba batarakoze ihererekanya. Usanga nka moto yafashwe umuntu wari uyitwaye ari uwa gatanu kandi nta hererekanya ryakozwe kuri abo bantu bose.”

“Icyo gihe kujya gukurikirana ngo tugere kuri uwo muntu wa mbere tumenye uwo turyoza amakosa biratugora. Usanga hari n’abatubwira ko bakira ubutumwa bubamenyesha amakosa bakoze mu muhanda cyangwa amande kandi ikinyabiziga barakigurishije ariko bataraheherekanyije.”

ACP Rutikanga yongeyeho ko nubwo gutwara ikinyabiziga kitahereranyijwe atari byo biteza impanuka, hari bamwe babyuririraho kuko bazi ko bitabanditseho noneho bakora impanuka bagahita biruka bikazagorana kubakurikirana.

Previous Post

Nyanza: Umusore waburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo akore ubukwe, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Next Post

Impamvu u Bwongereza bukwiriye kwishyura u Rwanda miliyoni 50 z’Amapawundi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Impamvu u Bwongereza bukwiriye kwishyura u Rwanda miliyoni 50 z’Amapawundi

Impamvu u Bwongereza bukwiriye kwishyura u Rwanda miliyoni 50 z’Amapawundi

Please login to join discussion

Recommended

More than 230 million women have undergone female genital mutilation

More than 230 million women have undergone female genital mutilation

February 7, 2025
Nyarugenge: Abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuturage ku Kagali batawe muri yombi

RIB yataye muri yombi abantu bane barimo uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wo muri Rwamagana

May 1, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In