• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Australie: Umusenateri yahagaritswe mu Nteko ishingamategeko kubera kwambara umwambaro wa Islam izwi nka burka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 25, 2025
in Amakuru
442 28
0
Australie: Umusenateri yahagaritswe mu Nteko ishingamategeko kubera kwambara umwambaro wa Islam izwi nka burka
651
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umusenateri wo muri Australie, Pauline Hanson, yahagaritswe mu Nteko ishingamategeko icyumweru kimwe nyuma yo kwambara burka mu cyumba cy’inteko, nk’uburyo bwo gushyigikira umushinga w’itegeko ugamije kubuza abantu kwambara uyu mwambaro umenyerewe mu Idini ya Islam.

Hanson ukomoka muri Leta ya Queensland, akaba no mu ishyaka rirwanya abimukira rya One Nation, yanenzwe bikomeye n’abandi basenateri.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Ni ubwa kabiri Pauline Hanson agaragaye yambaye uyu mwambaro upfuka mu maso n’umubiri wose. Yavuze ko abikora mu kwigaragambya kubera ko Sena yanze uyu mushinga w’itegeko.

Nyuma y’uko Abasenateri bamubujije gushyikiriza Sena umushinga we ku wa Mbere, Hanson yarasohotse yongera kwinjira yambaye burka y’umukara, ibintu byateje impaka ndende mu Nteko.

Fatima Payman, umusenateri wigenga wo muri Leta ya Western Australia, yavuze ko ibyo Hanson yakoze ari “ibikorwa biteye isoni”.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Penny Wong, unahagarariye guverinoma muri Sena, yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika Pauline Hanson mu bikorwa bya Sena mu gihe cy’icyumweru.

Yavuze ko ibikorwa bya Hanson bigamije kwibasira abantu hashingiwe ku myemerere yabo, ashimangira ko ari agasuzuguro ku bo mu Idini ya Islam muri Australie.

Wong kandi yavuze ko Hanson “adakwiriye kuba mu Nteko ya Australie”.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Hanson yagize ati “Niba badabashaka ko nyambara, bayibuze burundu.”

Iyi si inshuro ya mbere Hanson yambara burka mu Nteko. Mu 2017 nabwo yayambaye asaba ko habaho kubuza burka ku rwego rw’igihugu.

Previous Post

Kamonyi: Abantu 27 bagumuraga abaturage bakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye zishishikariza abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo nko gufata indangamuntu batawe muri yombi

Next Post

Impunzi z’Abarundi zirenga 100 zari mu Rwanda zatashye

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Impunzi z’Abarundi zirenga 100 zari mu Rwanda zatashye

Impunzi z'Abarundi zirenga 100 zari mu Rwanda zatashye

Please login to join discussion

Recommended

Bugesera: Abantu 8 barakekwaho kwica uwo bitaga umujura bamutwitse

Bugesera: Umugore yasutse amavuta yatuye ku mugabo we

April 28, 2026
Huye: Abantu batatu bapfiriye rimwe, hakekwa inzoga banyoye

Huye: Abantu batatu bapfiriye rimwe, hakekwa inzoga banyoye

March 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In