Umukinnyi wo mu Burundi witwa Aimée Igiraneza yitabye Imana nyuma yo gukina afite igiceri ubundi akikubita hasi.
Ibi byabaye ku munsi wejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025 mu mukino wo mu cyiciro cya kabiri mu Burundi wahuje Les Gêpièrs du Lac na Never Give Up FC.
Muri uyu mukino warangiye Les Gêpièrs du Lac itsinze 1-0, Aimée Igiraneza yikubise hasi ajyanwa kwa muganga ariko yitaba Imana ataragerayo.
Abakinnyi bagenzi bakinanaga muri Les Gêpièrs du Lac babwiye itangazamakuru ko Uyu mukinnyi yari yasabwe n’abatoza gukina afite igiceri mukanwa kubera imyimerere.
Iki giceri nicyo gishobora kuba cyatumye Aimée Igiraneza yitaba Imana dore ko ubwo yikubitaga hasi yahise akimira.

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




