Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2026 Polisi yarashe umujura watemye ushinzwe umutekano nyuma yo kwiba igukapu cy’amafaranga.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Uwanyange Akagali ka Ngiryi Umurenge wa Jabana Akarere ka Gasabo.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko hari umushoferi utwara ikamyo wibwe igukapu cy’amafaranga, akimara kukibura yitabaza inzego z’umutekano zimufasha gushakisha abagitwaye.
Mu gushakisha inzego z’umutekano zageze aho ibyo bisambo byihishe umwe muri abo bajura witwa Twizerimana Faustin uzwi ku izina rya Cyaruhogo asohokana umupanga awutemesha ushinzwe umutekano ku maboko yombi. Mugenzi we bari kumwe ahita amurasa.
Umuvugizi wa Polisi CIP Wellars Gahonzire yemeje aya makuru avuga ko hafashwe n’abandi bane ndetse banabasatse babasangana udupfunyika 190 tw’urumogi.
CIP Wellars Gahonzire yakomeje avuga ko iperereza rikomeje kugirango hafatwe n’abandi bakorana n’ibyo bisambo n’igikapu cyari cyibwe kigaruzwe.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



