Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), bataye muri yombi umusore w’imyaka 23 w’imyaka n’undi wa 19 batwaye kuri moto ibiro 28 by’urumogi bagiye kurucururiza mu Mujyi wa Kigali.
Abo basore bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Nyagahinga.
Urwo rumogi bari barukuye mu Karere ka Kirehe ariko na ho rwahageze ruvuye muri Tanzania runyujijwe mu nzira zitemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko abo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse ko bemeye ko urwo rumogi bari batwaye ari urwabo.
Bavuze ko bari bafite undi muntu bakorana ari na we warwinjizaga i Kirehe arukuye muri Tanzania rukazanwa mu Mujyi wa Kigali rutwawe kuri moto hanyuma rukagurishwa.
CIP Gahonzire yavuze ko ikibazo cyo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu no kubicuruza cyahagurukiwe, asaba abaturage ubufatanye.
Ati “Polisi y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge birimo n’urumogi cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi.”
“Abaturage baturiye imipaka baributswa kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ariko bakanirinda kwishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.”
Yaburiye kandi abumva bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego zitandukanye zitazabyihanganira aboneraho no gushima abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru.
Urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.






![Burera: Polisi yataye muri yombi umugabo wari warahinze urumogi mu murima we [Amafoto]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2025/10/IMG-20251015-WA0011-75x75.jpg)







