Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umugabo wo muri ako karere, nyuma yo gusanga mu murima we w’ibishyimbo hateyemo ibiti 17 by’urumogi.
Uyu mugabo yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko amakuru y’uko uriya mugabo yahinze urumogi, bayahawe n’abaturage.
Ati “Amakuru y’uriya muturage wahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo twayabonye ku bufatanye n’abaturage, kandi bagize uruhare mu gutanga amakuru, nta kintu kibi cyaba ngo kiyoberane. Ni yo mpamvu twibutsa abishora mu byaha n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, kubireka kuko nibatabireka bazafatwa kandi babibazwe n’amategeko.”
Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa bafasha Polisi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha kuko bakora akazi gakomeye kugira ngo ituze n’umutekano bihore bisesuye mu baturage, anasaba abishora mu byaha by’umwihariko ibirebana n’ibiyobyabwenge kuzibukira kuko batazihanganirwa.
Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda mu buryo bwose ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha, bikanatuma bagira uruhare mu guhungabanya umutekano.
Uwafashwe acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda gihanwa ndetse kigateganywa n’Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Hari kandi igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.
Ahanishwa kandi igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.



![Burera: Polisi yataye muri yombi umugabo wari warahinze urumogi mu murima we [Amafoto]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2025/10/IMG-20251015-WA0011-750x375.jpg)

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



