• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Hamenyekanye icyatumye umusore uherutse kuraswa yica umukunzi we amukase umutwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 23, 2025
in Amakuru
813 16
0
Hamenyekanye icyatumye umusore uherutse kuraswa yica umukunzi we amukase umutwe
1.1k
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yarashe umusore witwa Ruberintwari Nelson w’imyaka 33 wari mu bwihisho nyuma yo gukekwaho ko ari we wishe uwari umukunzi we banakoraga mu kabari kamwe mu murenge wa Masaka.

Inkuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Umutoniwase Diane (Mutoni) wishwe n’abantu batahise bamenyekana, bikaba byarabaye mu ijoro rya tariki 20 Ugushyingo, 2025, mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako, mu murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore witwa Ruberintwari yumvikana avugana n’umusore n’umukobwa b’inshuti ze, bamubaza icyamuteye kwica uriya mukobwa bari inshuti.

Umusore avuga ko yagiye kureba Ruberintwari nyuma yo kumva amakuru y’uko ari we wishe “Umutoniwase”.

Ruberintwari muri icyo kiganiro avuga ko “yakundaga Umutoniwase, …avuga ko yagiranye ikibazo na we kuko yamwimye amafaranga…”

Mu kiganiro yagiranye n’abo bantu b’inshuti ze kuri telefoni, yavuze ko mu mvira yagwaga (ku wa Kane) yavuye mu rugo yambaye botte, yambara ikoti, anywa inzoga ya Gilbis, nyuma ananywa iyitwa Martin, ariko ngo yari afite icyuma mu ikoti ati “mu mutwe wange byari byivanze”.

Yavuze ko ari we wishe Umutoniwase mu buryo bwa kinyamaswa, ko nta wundi wamumufashije.

Abazi Umutoniwase bavuga ko yari umuntu mwiza, utagira uwo abangamira.

Uyu musore Ruberintwari wavuganaga n’inshuti ze kuri telefoni, avuga ko yishe uwari umukunzi we amujijije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300Frw.

Inshuti ye (yamubwiraga mabanga ye yose), imubwira ko yakosheje kwica umuntu amujijije ayo mafaranga, ndetse amumwibutsa ko hari umugore babyaranye ntibabana kandi ngo ntiyamwishe, none akaba yihekuye yica inshuti ye, asize umwana yabyaye, n’umwana inshuti ye Diane yari afite, bombi abasize ari imfubyi.

Izi nshuti za Ruberintwari zamusabaga kwishyikiriza inzego z’ubutabera, by’umwihariko RIB akajya kwirega, ariko undi yari yihishe, ni na we wabasabye gufata amajwi y’ikiganiro bagiranye.

Uyu musore yabwiye inshuti ze ko “yari amaze igihe yaratekereje gukora biriye” kandi ngo yanasize yanditse urwandiko rw’impamvu yabyo.

Ruberintwari yarashwe….

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Ugushyingo, 2025 mu gihe cya saa tanu n’igice (11hh30 a.m), mu Murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana, ari bwo Polisi yabonye amakuru y’uko hari umusore w’imyaka 33 (Ruberintwari) wari wagize uruhare mu kwica Mutoni Diane uhihishe.

Yagize ati “Polisi yabonye amakuru igera aho bari bayirangiye ko ashobora kuba ari ho ari, bahageze uwo musore yanga gukingura, ….

Nyiri urugo bamusobanurira ko bari gushaka uwo muntu, araza aramukinguza. Umusore afata icyuma atangira gutera abantu ubwoba, ababwira ko umuntu uri bumwegere ari bumwice, mu gihe bakivugana gutyo ahita yitera icyuma arikomeretsa.”

SP Twizeyimana yakomeje abwira IGIHE ko Ruberintwari yashatse gutera icyuma n’Umupolisi ahita amurasa. Yavuze ko uwo musore yahise apfa.

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yarashe umusore uherutse kwica umukobwa bakundanaga umuciye umutwe

Next Post

Musanze: Amayobera ku rupfu rw’umwana w’imyaka 12 wasanzwe mu cyumba araramo yimanitse mu mugozi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Musanze: Umusore bamuriganyije amafaranga 1,500 Frw ahita yiyahura

Musanze: Amayobera ku rupfu rw'umwana w'imyaka 12 wasanzwe mu cyumba araramo yimanitse mu mugozi

Please login to join discussion

Recommended

Israel yarashe mu mijyi ya Tehran, Shiraz na Tabriz yo muri Iran icyarimwe

Israel yarashe mu mijyi ya Tehran, Shiraz na Tabriz yo muri Iran icyarimwe

March 16, 2026
Ngoma: Motorcyclists are going to get parking

Ngoma: Motorcyclists are going to get parking

January 12, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In