Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Werurwe 2026 yateje ibiza byahitanye abantu bane barimo babiri bo mu Karere ka Karongi na babiri bo mu Karere ka Ngororero.
Mu Karere ka Karongi byabereye mu Mudugudu wa Kigararama, Akagari ka Musasa Umurenge Gashari ku wa 23 Werurwe 2026.
Saa Mbiri za mu gitondo nibwo umwuzukuru wa ba nyakwigendera yageze ku rugo rwa Mubera Aloys w’imyaka 80 n’umugore we Mukaragwa Alphonsine w’imyaka 74, asanga inzu yabo yagwiriwe n’inkangu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukimenya aya amakuru bwafatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano gukura munsi y’amatafari n’ibyondo imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa ku bitaro bya Kilinda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Gashali mu Karere ka Karongi, Uwizeyimana Appolinaire yihanganije imiryango ya ba nyakwigendera, ashishikariza abaturage kwirinda ibiza batura kuri site zagenewe imiturire.
Ibi biza byanabaye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aho inkangu yakubise inzu ya Ntamahungiro Damien w’imyaka 60 wari umucuruzi n’umugore we, Uwikeza Jeannine w’imyaka 50 wari umwarimu.
Uretse abapfuye, imvura idasanzwe yaguye yanangije imyaka y’abaturage isenya ibikorwaremezo birimo amateme, amashuri ndetse iteza imyuzure n’inkangu byafunze imihanda.
Umugezi wa Nyabarongo wuzuye urengera ikiraro cya Nyabarongo ku Muhanda Ruhango-Birambo-Karongi, naho umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ufungwa n’inkangu.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



